Abantu 60 bakomokaga mu Ntara ya Darfur muri Sudan, bitabye Imana ubwo bacukuraga amabuye y’agaciro, nyuma yo kugirwa n’ikirombe nk’uko bitangazwa n’inzego z’ubuyobozi muri iki gihugu.
Kugeza ubu, ngo harimo gukoreshwa ibikoresho gakondo mu kuvana mu butaka abagwiriwe n’ikirombe, bityo hakaba hari ubwoba ko ibindi bisate by’ubutaka bishobora gukomeza kubagwa hejuru ndetse bikaba bitinza n’igikorwa cyo kubavanamo.
Haroun al-Hassan umuyobozi muri aka gace, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko kubera ko barimo gukoresha ibikoresho bya gakondo kuri iki kirombe cya Jebel Amir, birimo gutuma kuvanamo abari munsi y’ubutaka bigorana cyane.
Al Fatieh Abdeaziz umuyobozi w’Intara ya Darfur y’Amajyaruguru, yatangarije BBC ko bagifite icyizere ko aba bantu 60 bose bashobora kuba batitabye Imana, ariko Hassan we akaba avuga ko batinye gukoresha ibimodoka bivanamo abo bantu, kuko ngo bihageze bishobora gutuma ubutaka bugwamo.
Hassan yagize ati “Ntidushobora gukoresha ibi bimodoka kuko bije ubutaka bwarushaho kugwamo, ibi bigatuma dukoresha ibikoreshao gakondo bituma kuvanamo abo bantu birushaho kugorana.”
Icyegeranyo cya Loni kiravuga ko abantu barenga ibihumbi 100 bataye ibyabo muri Gashyantare, nyuma yaho imitwe itandukanye, itangiye kurwanira kuyobora utu duce dukungahaye ku mabuye y’agaciro.



















TANGA IGITEKEREZO