Abapolisi batatu bakomoka muri Senegali, bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani mu gace ka Darfur, bishwe n’abantu batazwi babategeye mu mu gico cy’umutego bari batezwe.
Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yatangaje ko Loni yemeza ko aba basirikare bishwe mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2013.
Loni yakomeje yemeza ko undi mupolisi ukomoka muri iki gihugu yakomerekeye muri iki gitero.
Abishwe bari mu bapolisi ba Loni bari mu butumwa bw’amahoro muri Darfur barindaga abayobozi mu gace ka El Geneina.
Iki gitero cyabereye ku muhanda umwe, ahigeze kubera igitero cyahitanye abasirikare bane bakomoka muri Nijeriya, tariki ya 3 Ukwakira 2012.
Umuyobozi w’umutwe w’abapolisi bari muri ubu butumwa, Mohamed Ibn Chambas, yiyamye iki gitero asaba Guverinoma ya Sudani gukora ibishoboka byose, ngo igeze abakekwaho ibi bikorwa imbere y’ubutabera.
Yashimiye ingabo za Sudani zishinzwe umutekano, uburyo zakurikiranye aba bakekwa babashije na bo kwicwa.
Iki gitero kije ari icya kabiri mu minsi itatu, cyibasiye aboherejwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni.
Ibitero by’amoko muri iki gihugu byibasira abari mu butumwa bwa Loni muri gace ka Darfur byafashe umurego muri uyu mwaka, nyuma y’uko amoko yo muri iki gihugu yigaragambije, hakaba hashize imyaka 10 bahanganye n’abayobozi ba Sudani.
Igitero gikomeye muri bimaze kuba cyahitanye abantu umunani barimo abasirikare barindwi bo muri Tanzaniya, n’umupolisi umwe wo muri Sierra Leone, igitero cyabereye mu mujyi wa Nyala muri Sudani.



















TANGA IGITEKEREZO