00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Darfur: Ingabo z’u Rwanda zashimiwe igikorwa cyo kuvugurura amashuri zirimo gukora

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 6 June 2015 saa 10:13
Yasuwe :

Muhammad Ahmad Manga, Umuyobozi mukuru ushinzwe amashuri abanza mu Ntara ya Darfour yashimiye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ku gikorwa cyo kuvugurura amashuri abanza ya Jugujugu zirimo gukora.

Kuwa 4 Kamena 2015 ni bwo Muhammad Ahmad Manga yasuye aho ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro i Darfour muri Soudan mu mutwe w’ingabo z’umuryango w’abibumbye (UNAMID), zirimo kuvugurura ishuri ribanza rya Jugujugu.

Icyo gikorwa cyo kuvugurura amashuri ya Jugujugu cyatangijwe kuwa 27 Mata 2015 na Brig Gen Ferdinand Safari, umugaba w’ingabo ushinzwe abakozi mu buyobozi bukuru bwa UNAMID wari kumwe na Muhamad Ismail, umuyobozi ushinzwe amashuri abanza mu Mujyi wa El Fasher.

N'ubwo ahanini ari ubutayu ingabo z'u Rwanda zibigisha gutera ibiti byabazanira amahumbezi

Nk’uko bytangajwe ku rubuga rw’ingabo z’u Rwanda, nyuma yo gusura ibyo bikorwa bya RDF, Muhammad Ahmad Manga yatangaje ko yari yazanywe no gushimira ingabo z’u Rwanda zidahwema kugaragaza umutima w’urukundo.

Ati “Turi hani uyu munsi ngo dushimire igikorwa cyiza cy’abanyarwanda cyo kuvugurura ishuriribanza ryari rishaje bikabije.”

Col Happy Ruvusha, Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda muri UNAMID, yatangaje ko bakomeje gukorana n’abatuye i Jugujugu kugirango iryo shuri barijyanishe n’igihe.

Ati “Turimo guha ubufasha abatuye muri aka gace, ngo tuvugurure ishuri rishaje, kugirango turigeze ku rwego rusabwa, bityo duteze imbere uburezi muri aka gace.”

Imirimo yo kuvugurura ishuri ribanza rya Jugujugu irimo ivugurura ry’inyubako bundi bushya, kubaka ishuri rishya ry’abakobwa, inyubako y’ibiro by’umuyobozi, ubwiherero ndetse n’icyobo gifata amazi.

Ingabo z’u Rwanda muri UNAMID ziherutse no kubaka andi mashuri mu nkambi ya Aboushouk IDP i Darfur, andi mu ishuri ry’abakobwa rya El Salam, ndetse n’andi mu duce twa Kabkabiya na Saraf Umra.

N'ubwo ahanini ari ubutayu ingabo z'u Rwanda zibigisha gutera ibiti byabazanira amahumbezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages