Umuyobozi w’ingabo za Loni ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani, Lt. Gen. Paul Ignace Mella yashimye uburyo Ingabo z’u Rwanda ziriyo zinoza akazi kazo.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Lt Gen Paul Ignace Mella umuyobozi wa UNAMID (United Nations-African Union Mission in Darfur) yasuye izi ngabo mu gace ziherereyemo ka Nertiti i Darfur.
Yakiriwe n’umuyobozi wa Batayo ya 42 y’ingabo z’u Rwanda Lt. Col. Venant Bizimungu wamusobanuriye ibikorwa bitandukanye by’ingabo z’u Rwanda ziriyo n’uruhare rwazo mu kugarura amahoro muri ako gace.
Lt Gen Mella yabashimiye ko barushaho kunoza akazi kabo buri munsi anabibutsa ko bafite uburenganzira bemererwa na Loni bwo kurenga aho bari bagamije kurinda abasivili.
Ati “Itegeko ribagenga ribaha uburenganzira bwo kugana aho mwabonye ko bikwiye kugana mu rwego rwo kuzuza inshingano zanyu nk’ingabo za UNAMID by’umwihariko mu gihe cyo kurengera abasivili.”
Ingabo z’u Rwanda zahanganye n’igitero cyari cyagabwe ku batuye Kabkabiya mu Majyaruguru ya Darfur tariki ya 24 Gicurasi 2014, aho n’umusirikare umwe w’u Rwanda yahasigaga ubuzima.


















TANGA IGITEKEREZO