00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Depite Harelimana yeguye ku guhagararira u Rwanda muri EALA

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 5 February 2015 saa 07:29
Yasuwe :

Depite Abdul Karim Harelimana, umwe mu munani bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EALA) yeguye ku mirimo ye ku wa 4 Gashyantare 2015.
Depite Harelima yemereye ubwegure bwe The New Time mu kiganiro kigufi bagiranye kuri telefone.
Yagize ati ”Ni byo neguriye mu Nteko rusange ariko nta mpamvu idasanzwe yabiteye, ni ibintu bisanzwe.”
Uyu Mudepite ukomoka mu Muryango wa FPR Inkotanyi yatorewe guhagararira u Rwanda muri EALA (…)

Depite Abdul Karim Harelimana, umwe mu munani bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EALA) yeguye ku mirimo ye ku wa 4 Gashyantare 2015.

Depite Harelima yemereye ubwegure bwe The New Time mu kiganiro kigufi bagiranye kuri telefone.

Yagize ati ”Ni byo neguriye mu Nteko rusange ariko nta mpamvu idasanzwe yabiteye, ni ibintu bisanzwe.”

Uyu Mudepite ukomoka mu Muryango wa FPR Inkotanyi yatorewe guhagararira u Rwanda muri EALA muri 2007-2012 rumaze kwinjira mu Muryango wa EAC.

Nyuma y’iyo manda yongeye gutorerwa manda yari kuzageza mu 2017, bivuze ko u Rwanda rugomba kuzashaka umusimbura.

Muri EALA, u Rwanda rusigaye ruhagarariwe na Depite Bazivamo Christophe, Patricia Hajabakiga, Dr James Ndahiro, Straton Ndikuryayo, Valerie Nyirahabineza, Dr Odette Nyiramirimo, na Rwigema Pierre Celestin.

Depite Harerimana yari akuriye Komisiyo ya EALA ishinzwe Ubuhinzi, Ubukerarugendo n’Umutungo Kamere.

Yagize ati “Kugenda kwanjye bisobanuye ko bagenzi banjye b’Abanyarwanda bazicara bemeze ugomba kunsimbura ku buyobozi. Ntibigomba kuba ikibazo kuko dufite abafite ubushobozi.”

Umuyobozi ukuriye iyi Komisiyo yari iyobowe na Depite Harerimana agomba guturuka mu Rwanda akarangiza manda yari isigaye nk’uko amategeko ya EALA abiteganya.

Depite Harelimana weguye

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages