00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimwe mu modoka zidasanzwe zagiye zishyirwa ahagaragara mu myaka 50 ishize

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 2 February 2015 saa 10:03
Yasuwe :

Niba uri umukunzi w’imodoka, by’umwihariko imodoka zidasanzwe, byanze bikunze izi mu ziri hasi twabakusanyirije ntuburamo igushimisha.
Zimwe muri izi modoka zagiye zimurikwa ahantu hatandukanye, gusa nyinshi muri zo ntabwo zirashyirwa ku isoko (zimwe ntibiteganijwe ko zizanahashyirwa). Kuva mu myaka ya za 1950 kugera magingo aya, dore zimwe mu modoka zidasanzwe zagiye zishyirwa ahagaragara.
,,
Foto: Internet

Niba uri umukunzi w’imodoka, by’umwihariko imodoka zidasanzwe, byanze bikunze izi mu ziri hasi twabakusanyirije ntuburamo igushimisha.

Zimwe muri izi modoka zagiye zimurikwa ahantu hatandukanye, gusa nyinshi muri zo ntabwo zirashyirwa ku isoko (zimwe ntibiteganijwe ko zizanahashyirwa). Kuva mu myaka ya za 1950 kugera magingo aya, dore zimwe mu modoka zidasanzwe zagiye zishyirwa ahagaragara.

,

Peugeot 20Cup: Iyi modoka ikozwe mu buryo bwihariye yashyizwe ahagaragara n'uruganda rukora imodoka rw'Abafaransa Peugeot mu mwaka wa 2006

,

Mercedes - Benz F300 Life: Mu mwaka wa 1997, Mercedes Benz yakoze imodoka imeze nka moto nk'uko yari yabisezeranyije mu mwaka wari wabanje
Lamborghini Egoista: Iyi modoka yakozwe ubwo uruganda rukora imodoka Lambordhini rwizihizaga isabukuru y'imyaka 50 rumaze rushinzwe. Umwihariko wayo ni uko yicarwamo n'umuntu umwe rukumbi.
Citroen Tubik: Iyo modoka imeze nk'ifi, ivanze n'umwe mu bagize Angry Bird, ifite intebe zirindwi kandi yo kuri ubu igiye gushyirwa ku isoko
Citroen Lacoste: Iyi modoka ubwo yakorwaga yavuzweho kuba ihuriro ry’imyambarire n’imodoka
Chery @Ant: Iyi modoka yabasha kujya ahantu hose, ndetse iyo uzifatanyije ari ebyiri bibyara imodoka zimeze nka gari ya moshi (train).
Peugeot Moovie: Iyi modoka yashushanyijwe n'umunyeshuri watsindiye irushwanwa ryari ryateguwe na Peugeot ubwo yasabaga buri wese gushushanya imodoka ya Peogeot y'ejo hazaza
Honda Puyo: Iyi modoka yakozwe hagamijwe kubashisha abayitwaye kugubwa neza mu munezero n'ibyinshimo
Audi Urban Concept: Iyi modoka ikozwe mu buryo budasanzwe, yamuritswe mu mwaka wa 2011 na Audi, uruganda rukora imodoka rw'Abadage. Yicarwamo n'abantu babiri.
Nissan Pivo 2: Iyi modoka mu maso ya benshi isa na robo (robot)
Volkswagen XL1: Mu mwaka wa 2011, iyi modoka isa n’iyo muri films za science fiction yakozwe n’uruganda rusanzwe ruzwiho gukora imodoka zisanzwe cyane ariko zikomeye. Benshi baratunguwe ubwo rwashyiraga ahagaragara iyi modoka y’imyanya ibiri ipima ibiro 795.
Ferrari Modulo: Mu mwaka wa 1970, Ferrari Modulo yari imodoka ngufi cyane ku buryo benshi bacyekaga ko ari imodoka yakorewe ibikuri. Gusa design yayo iyishyira mu modoka zidasanzwe zakozwe kugeza ubu.
Colani C112: Umudage Luigi Colani yakoze iyi modoka idasanzwe mu mwaka wa 1970
Ford Nucleon: Mu mwaka wa 1958 Ford yashyize ahagaragara iyi modoka ikoreshwa n’ingufu nucleaire/nuclear
Toyota U2: Toyota Urban Utility ni imodoka ifite byinshi bidasanzwe biyigize. Bavuga kon ari imodoka izi ubwenge (intelligent car)
Renault Rancoon: Mu mwaka wa 1992, Renault yakoze iyi modoka ibasha kugenda ku butaka ndetse no mu mazi

Foto: Internet


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages