Dr Kizza Besigye umaze guhangana na Museni inshuro enye kuva mu matora ya 2001 kugeza mu ya 2016, yatangaje abantu ubwo yavuga ko mu bavuga ko bakunda Museveni, nta muntu umukunda kumurusha (Besigye) kuko mu mwaka 1980 ubwo yajyaga mu ishyamba bamutereranye ariko we yari amuri inyuma.
Ubwo Dr Besigye yamamazaga umukandida w’ishyaka FDC, Virginia Plan Mugyenyi, mu matora yo gushaka uzahagararira agace ka Sheema mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko ntawe umurusha gukunda Museveni kuko yahagaritse akazi ke muri Kenya akajya kumwamamaza ubwo yahatanaga mu matora yo mu 1980.
Yagize ati “Nta muntu ukunda Museveni kundusha kuko naranamwamamaje mu 1980. Twagiye Kiruhura baramubaza ngo ufite inka, ufite umuryango, arababwira ngo Oya, banga kumukurikira”.
Daily Monitor yanditse ko Dr Besigye yakomeje avuga ko yakurikiye Museveni kuko yavugaga amagambo meza kandi yasezeranyaga ko iyo adatorwa yari kugana iy’ishyamba akagira ibyo ahindura.
Ati “Mu 1980 umwaka twagiye mu ishyamba, nibwo natawe muri yombi”.
Museveni amaze gutsindwa na Milton Obote mu matora yo muri 1980, yahise ajya mu ishyamba Dr Besigye ni we wari umuganga we kuko yari yarize ubuvuzi muri Kaminuza ya Makerere.
Dr Besigye w’imyaka 62 nyuma yo kuvuga ko yakunze Museveni kuva kera, yanaboneyeho kumunenga, avuga ko ari gutandukira intego yari afite ubwo yaganaga mu ishyamba kurwanya abayobozi ba Afurika bagundira ubutegetsi kuko nawe abumazeho imyaka 33.
Yasabye abarwanashyaka ba FDC kuzatora umukandida w’iri shyaka mu matora agiye, yanaboneyeho kubwira abarwanashyaka be kurwanya uwari wese ushobora kurigisa amajwi, kuko amatora agiye kuba asa n’ayo muri 1980 yaguyemo abatari bake kubera kwiba kw’amajwi.
Aya matora yo gushaka abajya mu nteko Ishinga Amategeko azaba kuri uyu wa wa 27 Nyakanga 2018.



















TANGA IGITEKEREZO