Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala, Erias Lukwago yemeje aya makuru ariko avuga ko atazi aho bamujyanye.
Yagize ati “ Ntituzi aho bamujyanye ariko turi gukora uko dushoboye ngo tuhamenye.”
Umuvugizi wa Polisi, Andrew Kaweesi yabwiye Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko Besigye yatawe muri yombi mu rwego rwo kwirinda akavuyo k’abamushyigikiye.
Yagize ati “ Twamufashe akimara kuva mu ndege, abashinzwe umutekano baramuherekeza bamujyana iwe i Kasangati. Byari ngombwa kuko twari dufite amakuru ko abamushyigikiye baraza guteza akavuyo kandi nka Polisi ntidushobora kubyemera.”
Andrew Kaweesi yakomeje avuga ko polisi yari ifite amakuru ko hari ibyapa byari byaramaze gukorwa byanditseho “ Nyakubahwa Kizza Besigye Perezida wa Uganda, Kizza Besigye, Perezida w’abaturage”.
Ibyo byapa ngo byari byamaze no gukwirakwizwa n’umunyamabanga wa FDC ushinzwe ubukangurambaga witwa Ingrid Turinawe, n’Umujyanama w’iryo shyaka mu gace ka Makerere witwa Doreen Nyanjura.
Dr. Besigye yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe saa mbiri na cumi n’itanu za mu gitondo ahita atwarwa na Polisi ahantu hatabashije kumenyekana, gusa polisi yavuze ko yamujyanye iwe.
Iri tabwa muri yombi rije rikurikira izindi nshuro nyinshi yagiye afatwa agafungwa cyane cyane mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 18 Gashyantare 2016.
Ni amatora Komisiyo y’igihugu yatangaje ko Perezida Museveni yatsinze ku majwi 60.8%, mu gihe Dr Kizza Besigye yabonye 35%.



















TANGA IGITEKEREZO