Aba badepite bavuga ko ubu bwinshi bw’intwaro ziri mu baturage ariyo ntandaro y’umutekano muke uri mu Mujyi wa Bunia n’ibice biwegereye.
Umwe muri aba badepite baherutse kugaragaza impungenge ni Gratien Irachan wavuze ko ikibazo cy’umutekano muke muri Ituri giteje inkeke. Ati “Ubu hari intwaro nyinshi mu Mujyi wa Bunia ndetse n’ibice biwegereye, ni abantu b’abasivile bafite izi ntwaro,twabonye imirambo mu nkengero z’umujyi , ndetse abasivile benshi baricwa no mu mujyi”
Irachan avuga ko ikirushijeho kubahangayikisha ari uko abashinzwe umutekano muri iyi ntara bohereza raporo hejuru bavuga ko ibintu bimeze neza bakanga kwerekana ko abaturage bari mu kaga.
Ikabazo cy’umutekano muke n’intwaro z’iri mu baturage ba Ituri cyari giherutse kugaragazwa n’abadepite bahagarariye iyi ntara ubwo bahuraga na Minisitiri w’intebe w’iki gihugu Sylvestre Ilunga kuwa 13 Nyakanga.
Iki gihe Minisitiri Ilunga yabijeje ko agiye kugikurikirana, akagishakira umuti urambye.
Intara ya Ituri yakunzwe kurangwa n’umutekano muke ahanini bitewe n’imitwe yitwaje intwaro iharwanira irimo CODECO ndetse n’uwa ADF uherutse kwica abagera kuri 27 abandi barenga 45 bagafatwa bugwate.





Ibitekerezo 0