Iyi ni imibare yashyizwe ahagaragara n’agashami ka Loni gashinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi, (OCHA) kavuga ko ibihumbi by’abaturage bo mu Ntara ya Kasaï y’uburasirazuba n’iyo Hagati bazahajwe n’imvururu hagati y’abarwanyi b’inyeshyamba Kamuina Nsapu n’ingabo za leta, kuva muri Kanama 2016.
Abarwanyi ba Kamuina Nsapu bashyamiranye n’ingabo za Leta ya Congo muri uko kwezi zahitanye abatari bake nk’uko byatangajwe na Mamadou Diallo, umuhuzabikorwa w’aka gashami ka Loni,imirwano na Kamuina Nsapu ubwe yatakarijemo ubuzima.
OCHA, itangaza ko iyi mirwano yahitanye abasaga 100 barimo abasivile, inyeshyamba n’abashinzwe umutekano muri Leta, bitaretse n’ibikorwa bitandukanye byangijwe.
Usibye abapfuye hari n’abana bashowe mu bikorwa bya kinyeshyamba nk’uko inkuru ya Radio Okapi ibitangaza.
Itangazo rya OCHA rivuga ko muri Nzeri hongeye kwaduka izindi mvururu zahitanye abagera kuri 40 ahitwa Kananga mu Ntara ya Kasaï yo hagati.
Mamadou Diallo yabwiye Radio Okapi ko izi mvururu zashyize mu kaga ubuzima bw’abagera ku bihumbi 150 bakaba bakeneye ubutabazi bwihuse mu duce baherereyemo.



















TANGA IGITEKEREZO