00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DRC: Abanyamurenge bagabanyirije umushahara umushumba kugera ku madolari 350

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 18 April 2015 saa 11:37
Yasuwe :

Inama y’aborozi bo mu Turere twa Minembwe, Mibunda, Bibogobogo, na Indondo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje kugabanyiriza umushahara abashumba ngo badakomeza kwishora mu busambanyi n’ubujura.

Iyi nama yafashe umwanzuro ko umushumba w’inka azajya ahembwa amadolari ya Amerika 350 (ni ukuvuga 252,000 y’amanyarwanda) ndetse agahabwa litiri eshanu (5) z’amata buri cyumweru hagamijwe guca ubusinzi ndetse n’uburaya buterwa n’amafaranga menshi bavana mu mata.

Uyu murengwe ngo utuma hari abashumba benshi bahabyarira abana baba batateganyijwe.

Imurenge.com dukesha iyi nkuru ivuga ko abashumba batishimiye uyu mwanzuro mu gihe bajyaga bahembwa amadolari ya Amerika 500 (ni ukuvuga 360 y’amanyarwanda) mu kwezi hatarimo n’amata bagurishaga.

Muri utu turere kandi ngo hazakorwa ibarura ry’abashumba bose mu rwego rwo kwirinda abajura biyitirira uwo mwuga.

Ku kibazo cy’abajura, hemejwe ko uzajya afatanwa inka azajya ahita afungirwa muri gereza nkuru.

Muri iyo nama hanafashwe kandi umwanzuro wo kujya hatwikwa inka zose zarwaye uburenge.

[email protected]

Twitter: NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages