Amwe mu mahuriro y’abarimu yasabye leta kuba iretse gufungura amashuri, byibura kugera ku wa 26 z’uku kwezi, ibi nyamara leta ikaba yarabyirengagije, dore ko amashuri n’ubundi yakabaye yarafunguye mu ntangiriro z’uku kwezi.
Aba barimu bagaragaje ko impamvu bifuza ko itangira ry’amashuri ryigizwa inyuma, ari uko hari ibyo batarumvikanamo na leta, cyane cyane bijyanye n’ibirarane by’imishahara baberewemo, bavuga ko bifuza ko amashuri yazasubukurwa baramaze kwishyurwa ibyo birarane, bitabaye ibyo bakirara mu mihanda bakigaragambya aho kujya kwigisha.
Amahuriro y’abarimu kandi avuga ko yifuza ko leta ya RDC yakora ibishoboka byose igakemura ikibazo cy’abarimu ba baringa, bahembwa kandi badahari, imishahara yabo ikaribwa n’abandi bantu bakomeye kandi bikanavunisha abarimu basanzwe kuko bikekwa ko ari benshi kandi atari ko bimeze.
Aha ni ho bahera basaba leta guhagurukira icyo kibazo, bagakora amagenzura ari ku rwego rwo hejuru kugira ngo icyo kibazo kimunga ubukungu bw’igihugu kivugutirwe umuti burundu.
Amashuri muri RDC yafunzwe bitewe n’ingamba zo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus, nk’uko byagenze ahandi henshi ku Isi. Mu gihe rero leta iteganya gutangira amashuri, abarimu bo barifuza kubanza guhembwa ibirarane byabo mbere yo gusubukura amasomo, bitaye ibyo bakirara mu mihanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!