Umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende Omalanga yatangaje ko igikorwa cyo gufata abo barwanyi ba FDLR, FARDC yakigezeho nta nkunga iyo ari yo yose ikesheje abandi kuri uwo munsi, n’ubwo ibiro ntaramakuru by’u Rwanda dukesha iyi nkuru bitagaragaza igihe icyo gitero cyagabwe.
Mende yakomeje avuga ko nta n’inkunga bari bakeneye kuko ubushobozi bwabo buhagije kugirango batsinsure uwo mutwe urwanya Leta y’u Rwanda ukorera ku butaka bw’icyo gihugu.
Ingabo za Leta ya Congo zakoze icyo gikorwa zonyine, nyuma yo kudahabwa ubufasha na MONUSCO muri ibyo bitero, bitewe n’ibyaha byibasiye inyoko muntu bishinjwa bamwe mu basirikare bakuru bayoboye umutwe w’ihariye wa FARDC ushinzwe kugaba ibitero kuri FDLR.
Gusa ibitangazwa na Lambert Mende na byo bamwe babishidikanyijeho, kuko n’ibitero byatangajwe ko byatangiye kugabwa kuri FDLR kuva muri Gashyantare uyu mwaka nta kigaragara cyari cyabivamo, ahubwo kurandura burundu uwo mutwe biaba bihora mu magambo no mu myanzuro y’inama zitandukanye gusa.



















TANGA IGITEKEREZO