Ku wa Gatatu mu Burasirazuba bwa Congo mu duce twa Gasake na Kabingo, harimo kubera imirwano ikomeye ihuje abo mu mutwe wa Raia Mutomboki na Nyatura. Icyatangaje abantu bari bateraniye aho impunzi zahunze intambara ziherereye hitwa Ingungu, ni umudepite ukomoka mu gace ka Masisi, watangarije imbaga y’abantu bari bateraniye aho ko umutwe wa Raia Mutomboki, urimo gufashwa na Leta y’u Rwanda ngo abo mu bwoko bwa Abahutu bicwe.
Umwe mu baturage uri muri aka gace, yabwiye IGIHE ko iyi mirwano ikomeye yahuje aya moko, imaze guhitana abantu barenga 9, abandi benshi barakomereka bikabije. Iyi mirwano rero yatumye abantu bahungira mu gace.
Ubwo imiryango itandukanye nk’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) n’abanyamakuru, yazaga gufasha aba bantu bamerewe nabi barimo abasaza n’abana, aha hari n’abadepite bakomoka muri aka gace ka Masisi, uwitwa Oswald Mukingi wari waje muri aba badepite, yatangaje ko iyi mirwano irimo guterwa n’u Rwanda.
Depite Mukingi yagize ati “Umutwe wa Raia Mutomboki, urimo guhabwa intwaro n’u Rwanda, kugira ngo bice Abahutu bahari. Barakora ibi ngo bihorere ku Batutsi bishwe mu 1994.”
Ubwo rero uyu mudepite yavugaga aya magambo, abanyamakuru b’ibitangazamakuru mpuzamahanga bamubajije uko u Rwanda rwafasha aba barwanyi kandi bari kure, na we agira ati “Muribuka abantu bafatiwe ahitwa Bunagana, bariya bari boherejwe n’u Rwanda ngo bafashe uyu mutwe.”
Nyuma y’aya magambo, ibi byatumye havuka urwikekwe hagati y’aya moko, ku buryo mu genzi wacu uri muri aka gace avuga ko Abatutsi bahaherereye, amatungo yabo yatangiye kuribwa, no mu mirimo ya Leta abayobozi b’ibigo bitandukanye bakaba ngo batangiye kureba nabi abakozi babo bakeka ko ari Abatutsi, bavuga ko aribo barimo kubicisha.
Kuvuga aya magambo biri mu rwego rwo kugira ngo uwumvaga afite u Rwanda ku mutima, yumve arwanze. Ibi bikaba ari urwango rukomeye rurimo kubibwa kandi bikaba birimo gukorwa, Leta irebera.
Aya magambo ngo yatangiye kugera mu mujyi wa Goma, kuko ubwo Depite Oswald yavugaga aya magambo, Radiyo Okapi ikorera muri uyu Mujyi yari ihari, ibi bikaba byatumye abantu bashobora kongera bagahungira mu Rwanda, ni ukuvuga Abatutsi bari muri utu duce.
Kugeza ubu ngo umutwe wa Raia Mutomboki ufite ingufu zikomeye, akenshi bikaba biterwa n’uko umutwe wa FDRL wakunze kujya wica abo mu muri ubu bwoko ukanabafata ku ngufu, ibintu byatumye Raia Mutombi isa nk’iyihebye, bikaba aribyo birimo gutuma igira ingufu ku rugamba.



















TANGA IGITEKEREZO