Iki gitero cyabereye mu nkambi iri ahitwa Rumangabo, muri Km 45 uvuye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nkuko bisobanurwa na Jean Claude Mbabanze uhagarariye Sosiyeti Sivile i Rutshuru.
Reuters ivuga ko hapfuye abasirikari batatu n’abagore babo batanu. Abandi batatu bakomerekejwe harimo abagore b’abasirikari babiri n’umuyobozi w’ishuri.
Mbabanze yavuze ko iki gitero hakekwa ko cyaba cyagabwe n’abarwanyi ba FDLR, umutwe w’iterambwoba ugizwe na bamwe mu basize bakoze ibyaha bya Jenoside mu Rwanda.
Uburasirazuba bwa Congo bwayogojwe n’ibibazo by’intambara kuva hagati ya1999 kugeza muri 2003 aho hapfuye abasaga Miliyoni bamwe muri bo bakaba baragiye bicwa n’inzara n’indwara z’ibyorezo.
Ubu habaye indiri y’imitwe y’inyeshyamba ihora irebana ay’ingwe kubera amabuye y’agaciro ari mu butaka bwa Congo.
Ingabo za Congo zatangije ibikorwa byo guhashya uyu mutwe wa FDLR muri Gashyantare aho byayisembuye igatangira kujya igaba ibitero ku ngabo za Congo no ku basivile.
Abarwanyi ba FDLR kandi bakekwaho ubwicanyi bw’abasirikari batandatu barinda umukuru w’icyo gihugu bwabaye mu kwezi gushize hafi y’ahabereye iki gitero cyo kuwa Kane.
[email protected]
Twitter:@biroridinatale



















TANGA IGITEKEREZO