Izi mpunzi zihunga ibitero by’imitwe yitwaje intwaro itavuga rumwe na leta byibasira inzego zishinzwe umutekano zirimo igisirikare na polisi ndetse n’abasivile bashyigikiye leta.
Inyinshi ziri mu mujyi wa Dundo, uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Angola.
Kugeza ubu UNHCR iri kohereza itsinda ry’abatabazi muri uyu mujyi mu bikorwa byo kwita kuri izi mpunzi zitorohewe n’ubuzima cyane cyane abagore, abana n’abageze mu zabukuru.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Loni, izi mpunzi ziri guturuka mu ntara ya Kasai yadutsemo umutekano muke nyuma y’urupfu rw’uwari umuyobozi gakondo Kamuina Nsapu, wishwe mu mirwano yashyamiranyije inyeshyamba n’ingabo za leta.
Kuva mu mwaka ushize, imvururu zimaze gutuma abagera kuri miliyoni y’abasivile bahunga.
Bamwe mu babyeyi bafite impungenge ko abana babo bakwinjizwa mu mitwe yitwaje intwaro ku ngufu.
Ishami rya Loni ryita ku bana, UNICEF, ritangaza ko abana bagera ku 2000 bamaze kwinjizwa mu mitwe y’inyeshyamba.
Umuvugizi wa UNICEF Christophe Boulierac , yatangaje aba bana bari kwicwa abandi bagakomerekera mu mirwano hakaba n’abafatwa bagafungwa. Abarenga 4000 batandukanyijwe n’imiryango yabo naho abagera kuri 300 barakomeretse bikomeye.
Izi mvururu kandi zagize ingaruka ikomeye mu burezi n’ubuzima aho amashuri agera kuri 350 yasenywe mu ntara ya Kasai na ho kimwe mu bitaro bitatu byahagaritse imirimo yabyo.
UNICEF ivuga ko benshi mu bana bagera muri Angola, baba bafite ibibazo by’imirire ndetse banarwaye indwara zirimo malaria n’impiswi.



















TANGA IGITEKEREZO