00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DRC: Inyeshyamba zatumye abaturage bahunga bashira ku musozi

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 28 March 2021 saa 11:37
Yasuwe :

Abaturage bo mu Mudugudu wa Katuunda uherereye mu Majyepfo ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bashize ku musozi bari batuyeho bahunga inyeshyamba.

Radio Okapi yatangaje ko ifite amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatatu umuyobozi wa Maï-Maï, wiyise Maachano, yagarutse muri aka gace [Katuunda], maze abaturage bagatangira guhunga.

Biravugwa ko Maachano yaje muri aka gace asangamo Général Matata Mpumuje uyobora, Nyatura, undi mutwe w’inyeshyamba ugizwe n’abarwanyi biyita Abakorerabushake.

Nyuma y’uko tariki ya 24 Werurwe uyu mwaka aka gace kongeye kwigarurirwa n’inyeshyamba z’aba- Maï-Maï, ngo abaturage bahise batangira kukavamo, bahunga ikorwa by’ihohotera bikorwa n’inyeshyamba.

Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ni igice kimaze imyaka isaga 25 kivugwamo umutekano muke, kubera inyeshyamba zirambye mu mashyamba ahari.

DRC Abaturage bashize mu gace bari batuyemo bahunga ibitero by’inyeshyamba (Ifoto ya CNT)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages