00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DRC: Kiliziya Gatolika yasabye ivugururwa ry’ingengabihe y’amatora

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 29 June 2015 saa 07:26
Yasuwe :

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Abashumba ba Kiliziya Gatolika barasaba ko itariki y’amatora muri iki gihugu yahinduka, ingengabihe yakozwe na Komisiyo y’Amatora (CENI) iteganya ko amatora y’inzego z’ibanze azaba muri uyu mwaka, ay’umukuru w’igihugu agakurukira mu 2016.

Iyi gahunda ntiyakiriwe neza n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kuko basanga amatora ya Perezida akwiye kubanza, maze andi y’inzego z’ibanze n’intara agakurikiraho muri 2017 kuko ari bwo igihugu kizaba cyiteguye.

Nk’uko byateganyijwe na Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri DRC (CENI) muri gashyantare, amatora y’inzego z’ibanze n’intara aagomba kuba mu 2015, amatora y’umukuru w’igihugu yo akaba akazaba kuwa 27 Ugushyingo 2016.

Aba bihayimana bo bagasanga byari kuba byiza haherewe ku matora y’abadepite ndetse n’ay’umukuru w’igihugu bityo amatora y’inzego zo hejuru akaba ari yo abanza maze andi akazaba aza mu mwaka wa 2017 habonetse igihe cyo kongera kuyategura neza.

Nk’uko bitangazwa na RFI ngo aba basenyeri haba mu myanzuro bafashe ndetse n’inama bagiriye ubutegetsi, nta na kimwe kinyuranyije n’Itegeko Nshinga ndetse ngo ntibasuzuguye inzego ziteganywa n’Itegeko Nshinga.

Mbere y’uko aya matariki atangazwa mu ntangiriro z’uyu mwaka muri icyo gihugu habaye imvururu zikaze z’abarwanyaga ivugururwa ry’Itegeko rigenga amatora no kuba Perezida Kabila yakongera kwiyamamaza, izo mvururu zikaba zarahitanye abasaga 40 i Kinshasa no mu tundi duce muri iki gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages