00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DRC: Loni yahaye akato abasirikare bakuru ba FARDC 7

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 13 March 2015 saa 06:18
Yasuwe :

Umuryango w’Abibumbye wafatiye ibyemezo bikarishye abasirikare bakuru barindwi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kubera uruhare bagize rwo gohohotera no kwambura abaturage uburenganzira bwabo k’uburyo bukabije.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-moon, yatangarije Akana ka Loni gashinzwe Umutekano ku Isi, ko abayobozi ba gisirikare n’abapolisi 124 ndetse n’abasirikare bakuru (officiers) barindwi barebera ibikorwa by’iyicarubozo bikorerwa abaturage ntihagire na kimwe babikoraho.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa dukesha iyi nkuru bivuga ko aba basirikare bakuru ndetse n’abo bayobora batazongera guhabwa ubufasha burimo imyitozo, amafunguro, koroherezwa mu butumwa ndetse na peteroli bahabwaga n’ingabo za MONUSCO.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Kimoon

Aba basirikare bakuriweho izi nkunga hagendewe ku mateka y’ibyo bakoze birimo kuvutsa uburenganzira bwa muntu no kubahohotera nk’uko Ban Ki-moon yakomeje abitangariza akanama k’umutekano.
Bivugwa ko ibi bishobora gukurura umwuka utari mwiza hagati ya Perezida wa Congo Kabila Joseph na Loni, kuko we atemera iki cyemezo bafatiwe.

Na none kandi bivugwa ko Ban Kimoon ateganya ko mutarama umwaka utaha ingabo 2,000 za MONUSCO zizakurwa muri iki gihugu.

Imyaka ibaye 15 ingabo za MONUSCO ziri muri Congo mu bikorwa byo kugarura umutekano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages