00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DRC yatanze impapuro mpuzamahanga zifata abayobozi ba M23 bahungiye mu Rwanda

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 29 July 2013 saa 09:05
Yasuwe :

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yatanze impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi, bane mu bayobozi b’umutwe wa M23 baherutse guhungira mu Rwanda.
Mu cyumweru gishize Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa, Lambert Mende, yatangaje ko igihugu cye cyoherereje Leta y’u Rwanda impapuro mpuzamahanga zita muri yombi, abakekwaho ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara, iyicarubozo n’ibindi byaha.
Minisitiri Mende akomeza (…)

Minisitiri Mende akomeza avuga ko Leta ya Congo Kinshasa itegereje igisubizo kizava mu Rwanda.

Abo Leta ya Congo Kinshasa isaba ko batabwa muri yombi, barimo Jean Marie Runiga Umuyobozi wa M23, n’abayobozi b’ingabo za M23 barimo Baudouin Ngaruye, Eric Badege na Innocent Zimurinda.

Washington Post dukesha iyi nkuru, itangaza ko Baudouin Ngaruye na Innocent Zimurinda bakurikiranweho ibyaha by’intambara.

Ku birebana n’izi mpapuro mpuzamahanga zisaba itabwa muri yombi rya bariya bayobozi bane bo muri M23 baherutse guhungira mu Rwanda, twashatse kubaza Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda niba izo mpapuro zarabagezeho ntibyadushobokera ko kutuvugana. Turacyabikurikirana.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages