Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) irateganya gukoresha ibihumbi 82,000 by’amadorali ya Amerika mu kwemerera Sudani y’Amajyepfo kuba umunyamuryango.
Biteganijwe ko Sudani y’Amajyepfo izinjira muri uyu muryango mu 2016, ariko ibikorwa nyir’izina byo kuyemerera no kugenzura ko yujuje ibisabwa ngo ibe umunyamuryango bizatangira mu kwezi kwa Kanama nyuma y’inama y’Abaminisitiri bafite umuryango mu nshingano zabo.
Inama y’abakuru b’ibihugu ya 14 yabaye umwaka ushize wa 2012, ni yo yemeje umushinga wo kugenzura no guha abaminisitiri gahunda yo gukomeza ibiganiro na Sudani y’Amajyepfo, aho hashiyzweho itsinda rigomba kugaragariza icyo gihugu ibyo kigomba kuba yujuje, kugirango ibe umunyamuryango.
Igihugu cya Sudan y’Amajyepfo cyasabye kuba umunyamuryango wa EAC tariki ya 11 Ugushyingo 2011, irasabwa kuba yujuje ibiteganwa n’ingingo ya gatatu mu masezerano agenga EAC, ingingo isobanura ko Umunyamuryango agomba kuba yemera amahame mpuzamahanga y’imiyoborere myiza, Demokarasi, iyubahirizwa ry’amategeko, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa kiremwa muntu n’ubutabera rusange.
Icyakora, mu kugenzura hagomba no kureba niba Sudani y’Amajyepfo iri ku rwego rwa EAC mu bijyanye no korohereza ubucuruzi, imitere y’ubukungu n’ifaranga, iterambere ry’ibikorwaremezo, iry’abakozi mu nzego n’iterambere ry’ubuhinzi n’umutungo kamere. Raporo y’igenzura yahawe abakuru b’ibihugu bya EAC mu nama iheruka kubahuza, yagaragaje ko Sudani y’Amajyepfo ihabwa amahirwe yo kwinjira mu muryango kuko yamaze kwemeza kuba umunyamuryango wa Loni n’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.
N’ubwo Sudani y’Amajyepfo izungukira byinshi mu kwinjira muri EAC, birimo gufungurirwa imipaka no kwagura isoko ry’ubucuruzi, Ikinyamakuru the east African kivuga ko indi turufu yakwinjiza Sudani y’Amajyepfo mu kwinjira muri EAC, ni ahantu iherereye. Ikinyamakuru kivuga ko yazahuza agake ka EAC na Afurika y’Amajyaruguru n’iyo hagati, ariko ikanagira ubukungu bushingiye ku bucuruzi.
Raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Afurika yagaragaje ko igihugu gikungahaye mu mutungo kamere, kizatanga peteroli, ubutaka bunini bwo guhingaho n’ibindi bikomoka ku mazi.



















TANGA IGITEKEREZO