The Eastafrican dukesha iyi nkuru itangaza ko ingingo nyamuri izaganirwaho muri iyo nama izahuza abakuru b’ibihugu 5 bigize EAC, ari uburyo butandukanye bwakwifashishwa ngo haboneke miliyoni 100 z’amadolari, agenewe kwifashishwa mu bikorwa remezo, hubakwa umuhora wo hagati ugizwe n’u Burundi na Tanzaniya, n’umuhora wa ruguru, ugizwe na Kenya, Sudani y’Epfo, Uganda n’u Rwanda.
Hazanasuzumwa kandi uburyo iyo mihora yombi yahuzwa, mu rwego rwo guhuriza hamwe ibikorwa by’umuryango wa EAC.
Amina Mohamed Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Kenya atangaza ko imishinga y’ibikorwa remezo mu muhora wa ruguru izakomeza uko yakabaye, ariko ikuriwe n’umushinga mugari w’ibikorwaremezo wa EAC, ibyo bikaba ari na ko bigenda ku mishinga y’ibikorwaremezo mu muhora wo hagati.
Ibikorwa remezo bizibandwaho muri izo kollidoro zombie ni iyubakwa ry’inzira ya Gariyamoshi, imihanda, umuyobozo uzanyuzwamo ibikomoka kuri peterori, no koroshya serivisi kuri za gasutamo.
Nk’uko Minisitiri Mohamed akomeza abivuga, ikigamijwe ni ukurwanya idindira n’itinda rya hato na hato ryajyaga ribaho mu buhahirane, hatumizwa cyangwa hoherezwa ibicuruzwa mu mahanga.
Muri iyo nama kandi abakuru b’ibihugu bazaboneraho kwemeza imishinga nyayo igomba gushorwamo miliyari 1,2 y’amadolari ya Amerika.
Perezida Kikwete usigaje amezi make kuri manda ye nk’umukuru w’igihugu cya Tanzania, ni we ugiye gusimbura Perezida Kenyatta wa Kenya, wari urengejeho amezi make kuri manda ye nk’umuyobozi wa EAC, nyuma y’aho ihererekanya bubasha ryagombaga kuba mu Ugushyingo 2014 ryasubitswe kubera uburwayi bwa Perezida Kikwete.
Iyi nama iteganyijwe muri iki cyumweru, izahuza ba Minisitiri b’imari n’igenamigambi, ndetse n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC ari byo Kenya, Tanzania, Uganda, u Burundi n’u Rwanda, bishobora kwiyongeraho na Sudani y’Epfo itari yemezwa ngo itangazwe nk’umunyamuryango.



















TANGA IGITEKEREZO