00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EAC irateganya indi nama izafata umwanzuro ndakuka ku bibazo by’u Burundi

Yanditswe na

M. Ange Mukaneza

Kuya 23 May 2015 saa 12:45
Yasuwe :

Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) iratangaza ko iri gutegura, mu gihe cya vuba, inama ya 2 yo gushakira umuti ibibazo by;u Burundi bishingiye kuri manda ya 3 ya perezida Nkurunziza.

Amakuru aturuka i Bujumbura avuga ko nubwo ahantu n’umunsi iyi nama izabera bitaratangazwa, Umunyabanga mukuru wa EAC Richard Sezibera ku wa gatanu yavuze ko iyi nama izafata umwanzuro ku kibazo cya manda ya gatatu ya Nkurunziza igendeye kuri raporo y’impuguke za EAC mu byerekeye amategeko.

Yagize ati “EAC yamaze gushyiraho impuguke mu mategeko kugira ngo zigaragaze icyakorwa ku kibazo cya manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza. Abakuru b’ibihugu bigize EAC bazagendera ku by’izi mpuguke bagaragaze aho bahagaze ku bijyanye no kwiyamamaza kwa Perezida Nkurunziza.”

Ku kijyanye n’amatora y’abayobozi n’abajyanama b’uturere, Sezibera yavuze ko EAC isanga igihe cy’iminsi 10 Nkurunziza yongereyeho kidahagije ugereranyije n’uko ibibazo bya politiki bihagaze mu Burundi muri iki gihe, ahubwo ko bashyigikiye ko amatora yaba yigijwe inyuma cyane nk’uko biherutse gusabwa n’inama mpuzamahanga y’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (CIRGL) yabereye i Luanda muri Angola.

Kuva kuwa 26 Mata, i Burundi hatangiye imyigaragambyo y’abadashyigikiye ko Perezida Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu aho abigaragambya bavuga ko byaba ari ukwica amasezerano y’amahoro n’ubwiyunge ya Arusha (AAPRB) yo muri Kanama 2000 ndetse n’Itegeko nshinga n’ubwo kuwa 5 gicurasi urukiko rushinzwe kuririnda rwari rwatangaje ko iryo tegeko ryemerera Nkurunziza kongera kwiyamamaza.

Inama ya EAC iherutse yari yateraniye i Dar es Salaam, ikaba yarareberaga hamwe uburyo amatora yakwegezwa inyuma, ntiyigeze ibasha kwiga ku kibazo cya manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza kuko mu gihe yari yitabiriye iyo nama hari abagerageje kumuhirika ku butegetsi bikaburizwamo.

Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2015, Richard Sezibera, Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ari kumwe n’uhagarariye Tanzaniya mu Burundi bagiye kwirebera uko ibihavugwa mu Burundi bimeze.

Mu ntangiriro z’uku kwezi Dr Richard Sezibera, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ Ibihugu bya Afurika y’i Burasirazuba (EAC) yasabye amahanga gufasha u Burundi kugirango ibikorwa by’amatora biteganyijwe ntibizateze umutekano muke, mu gihe hari abamaze kubigwamo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages