U Rwanda rwabimburiye ibindi bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) gusinya amasezerano ashyiraho ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.
Aya masezerano yemeranyijwe hagati ya Kenya, u Rwanda na Uganda, byitezweho ko azafasha EAC kugira uruhare runini mu gucunga umutekano no kurinda ibyaha byakwibasira ibi bihugu bigize EAC.
Inkuru ya The East African igaragaza ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yamaze kwemeza uyu mushinga no gushyiraho imirongo ngenderwaho izunguranwaho ibitekerezo n’ibindi bihugu bihuriye kuri uyu mushinga.
Hagati aho, Kenya iracyategereje ko ibitekerezo by’uyu mushinga bishyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko naho muri Uganda, inama y’Abaminisitiri yamaze kwemeza ibikubiye muri uyu mushinga bishyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko ngo byemezwe.
Aya masezerano n’amara kwemezwa muri ibi bihugu byose, azajya afasha ibihugu gufatanya mu bikorwa bya gisirikare birwanya iterabwoba n’ibindi byaha mpuzamahanga.
Mu nama ya munani y’Umuhora wa Ruguru yateraniye i Nairobi ku ya 11 Ukuboza 2014, Abaperezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweli Museveni wa Uganda na Uhuru Kenyatta wa Kenya bashyizeho Kanama ya 2015 nk’igihe ntarengwa cyo kwemeza aya mabwiriza muri ibi bihugu bitatu.
Ibi bihugu bihuriye muri uyu mushinga, byamaze kandi gushyiraho umutwe w’ingabo uhoraho wa Afurika y’Uburasirazuba ushinzwe gutabara aho rukomeye, umutwe ushyigikiwe cyane na LONI.
U Burundi na Tanzaniya nk’ibindi bihugu bibarizwa mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, byo ntibigaragara muri ibi bikorwa by’umutekano ariko ibindi bihugu bivuga ko biziyunga kuri iyi mishinga byamaze kugira ubushake bukenewe.



















TANGA IGITEKEREZO