00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EAC yasabwe gushyiraho urwego rwihariye runyuzwamo ibitekerezo by’urubyiruko

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 21 November 2018 saa 07:01
Yasuwe :

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), wasabwe gushyiraho inama yihariye y’urubyiruko, ishinzwe gukurikirana no gukora ubuvugizi ku bibazo birwugarije.

Byasabiwe Arusha muri Tanzaniya ubwo hatangizwaga inama ya kabiri y’iminsi itatu y’urubyiruko ruhagarariye urundi muri EAC.

Insanganyamatsiko igaruka ku ‘gushyira urubyiruko muri Politiki n’ubukungu, umunsingi wo kwihutisha ukwihuza kw’ibihugu bigize umuryango.”

Depite Dennis Namara uhagarariye Uganda mu Nteko Ishinga Amategeko ya EAC (EALA), yavuze ko inteko izi neza ko urubyiruko rusaba kongererwa uruhare mu bikorwa bya EAC kandi yizeye ko abadepite bazaruha ubufasha bwose rukeneye.

Namara yavuze ko mu bigo 17 bya EAC birimo Komisiyo n’inama zihariye zayo, nta na kimwe kireberera inyungu z’urubyiruko.

Ati “Ni rumwe mu nzego zikeneye ko tugira ibyo duhindura ku masezerano, mu gihe uyu mushinga w’itegeko ku rubyiruko wenda kwemezwa. Tuzakora ibishoboka duteganye uko rugira uruhare mu bikorwa bya EAC.”

Yakomeje avuga ko urubyiruko rugize hejuru ya 70% by’abaturage ba EAC, asanga bahawe umwanya mu bikorwa byo guhuza umuryango byagira akamaro gakomeye.

New Vision yanditse ko Ivan Atuyambe wari uyoboye iyi nama, yasabye ko hashyirwaho inama yihariye y’urubyiriko rwa EAC, itandukanye n’iya buri gihugu kiri mu muryango.

Ati “Ku rwego rw’Akarere, nta huriro dufite urubyiruko rwatangiramo ibitekerezo bya Politiki. Mu gihe nta nama nkuru y’urubyuruko, icyo twaganiramo tudafite uduhagarariye, nta buryo nyabwo twakurikiza.”

Yasobanuye ko buri gihugu gikwiye kugira inama nkuru y’urubyiruko, zikaba arizo zitorwamo abazihagarariye ku rwego rwa EAC.

Abadepite ba EALA, bavuga ko Itegeko ry’urubyiruko ryo mu 2017, riteganya uburyo rushobora kwibona mu bikorwa bya EAC.

Ubutumwa bwa Perezida wa Eala, Martin Ngoga unahagarariyemo u Rwanda, bwasomwe na Depite Kennedy Musyoka, busaba ibihugu bigize umuryango gutangira kurishyira mu bikorwa.

Depite Ngoga ati “EALA izi neza ko kugira ngo urubyiryuko ruhabwe ibyo rukeneye no kuruteganyiriza ahazaza mu iterambere ry’umuryango, dukeneye kumenya neza ko dushora imari ihagije mu kuruhugura no kurubonera ibyo rukora.”

Yasabye ko iyo ngingo yarushaho kuganirwaho muri iyo nama.

EAC yasabwe gushyiraho inama yihariye y’urubyiruko mu karere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages