Iyi myigaragambyo yaguyemo abasivile barenga 40 abandi barakomereka ndetse imitungo irahatikirira.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubunyamabanga bwa EAC rivuga ko imyigaragambyo yari yabanje kwamaganwa n’inzego z’ubutegetsi bw’ibanze.
Ubuyobozi bwa EAC bwihanganishije imiryango y’ababuze ababo, inshuti n’Abanye-Congo muri rusange, bunifuriza abakomeretse gukira vuba. Bwasabye kandi guverinoma ya RDC gukora iperereza ryimbitse kuri iki kibazo.
Uyu muryango wemera ko ikibazo cy’umutekano muke muri Kivu y’Amajyaruguru no mu Mujyi wa Goma gikomeye ku buryo gishobora guteza akaga.
Umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’Amajyaruguru watumye abasivile benshi bapfa abandi bava mu byabo.
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba binyuze mu mutwe w’ingabo zawo, uri gukorana na Guverinoma ya RDC mu kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu no kwita ku kurinda abaturage b’abasivile nk’uko iri tangazo rikomeza ribivuga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!