Aya matoro yasize Gen Evariste Ndayishimiye w’imyaka 52 ari we utorewe kuyobora u Burundi muri manda y’imyaka irindwi nyuma yo gutsinda abo bari bahanganye barimo Agathon Rwasa n’amajwi 68,72%.
Mu matora y’Abadepite, Ishyaka CNDD-FDD ni ryo ryagize imyanya myinshi mu nteko kuko ryayatsinze ku kigero cya 68% ribona intebe 72 naho CNL ya Rwasa igira 22.43% mu gihe ishyaka UPRONA ryagize 2.44%.
EAC yavuze ko ubwitabire bw’abaturage muri aya matora bungana na 87.8% ari ikimenyetso cy’icyifuzo cy’Abarundi cyo kugira uruhare mu kugena ahazaza habo muri politiki, iyi akaba ari inkingi ikomeye mu kubaka amahoro arambye, umutekano n’ituze mu gihugu.
Uyu muryango wavuze ko amatora yo mu Burundi uyu mwaka, adasanzwe kuko ari ubwa mbere ubutegetsi buhererekanyijwe mu mahoro no muri demokarasi, kandi akaba ari amatora yagizwemo uruhare n’Abarundi gusa.
EAC yasabye impande zose kwihanganirana no gusigasira amahoro ari mu gihugu.
Iti “Umwanzuro wa nyuma ku byavuye mu matora uzaba ari intsinzi y’ikirenga ku Barundi ndetse no ku muryango wa Afurika y’Iburasirazuba nk’akarere”.
EAC yavuze ko yiteguye gukorana na Guverinoma nshya y’u Burundi, mu gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’uburumbuke, umutekano, ubukungu na politiki.



















TANGA IGITEKEREZO