Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara tariki ya 30 Mata 2015 i Arusha muri Tanzanie, Dr Richard Sezibera yatangiye ashima Guverinoma y’u Burundi intambwe imaze gutera mu gutegura amatora y’Inteko Ishinga Amategeko n’ay’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Gicurasi, Kamena na Nyakanga 2015, aboneraho gusaba amahanga gufasha ayo matora akazagenda neza.
Iki gihugu cyashimiwe kandi intambwe cyateye mu myaka isaga icumi ishize mu guharanira amahoro, ari na yo mpamvu ngo amatora ataha yagakwiye kubabera impamvu yo kubahuriza mu bumwe bagakomeza gutera imbere mu mibereho myiza no mu bukungu.
Dr. Sezibera kandi yibukije ko abanyapolitiki bo muri iki gihugu baherutse guhurira hamwe tariki ya 9 Werurwe 2015 bagasinya amabwiriza agomba gukurikizwa ngo aya matora agende neza, aho biyemeje ko atazakurikirwa n’ibikorwa bibi bihungabanya umutekano.
Guharanira aya mahoro mu Burundi ngo ni no guharanira ayo mu karere hose, ni yo mpamvu imiryango yo mu karere n’indi mpuzamahanga, isabwa kugira uruhare mu guharanira aya mahoro no kubahiriza ibisabwa.
Ibibazo by’umutekano muke muri iki gihugu byatumye bamwe mu Barundi bahungira mu bihugu by’abaturanyi, ashima ibihugu byabakiriye ndetse n’imiryango itandukanye yagiye kandi ikomeje kubafasha.
Dr Sezibera yasoje asaba guverinoma y’u Burundi gukomeza inzira y’ibiganiro bihuza abanyapolitiki nk’urufunguzo rwatuma iki gihugu gikomeza mu nzira nyayo y’amatora akozwe mu mutuzo, mu bwisanzure nta n’umwe uhejwe.
Uyu muryango uzakomeza gufasha abaturage b’u Burundi ngo aya matora akorwe mu mucyo no mu bwisanzure, no guharanira ko habaho ibiganiro hagati y’impande zitandukanye mu gihe byaba bisabwe.
Guhera ku Cyumweru tariki ya 26 Mata 2015, mu Burundi hatangiye ibikorwa by’imyigaragambyo binatuma muri icyo gihugu hari umutekano muke, byakurikiye ukwemezwa kwa Perezida Pierre Nkurunziza nk’umukandida wa CNDD-FDD mu matora ataha ya Perezida mu Burundi.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi batangiye kwamagana Nkurunziza kuva ubwo bumvaga bihwihwiswa ko azatangwa n’ishyaka rye.
Bavugaga ko yaba Itegeko Nshinga ry’u Burundi n’amasezerano ya Arusha yasinywe n’abari bahanganye mu Burundi bigena ko Perezida atorerwa manda ebyiri ntarengwa zingana n’imyaka 10.
Bahereye ko Perezida Nkurunziza azaba ayoboye iyi myaka, basaba ko atagomba kwiyamamaza, ishyaka rye rigatangaza ko ryamutoye kuko imyaka itanu ya mbere atagiyeho yatowe n’abaturage ahubwo byakozwe mu bwumvikane ahubwo imyaka itanu ishize akaba ari yo yatorewe n’abaturage.
Abakurikiranira hafi ibibazo by’u Burundi bibajije impamvu umuryango wa EAC ntacyo wigeze uvuga ku myigaragambyo imaze iminsi ihabera yapfiriyemo n’abantu, bakanibaza impamvu umutwe w’ingabo zitabara aho rukomeye mu karere utakoherezwayo n’ubwo hari abavuga ko hakiri kare mu gihe hamaze gupfa abantu 8.
Ntakirutimana Deus
[email protected]
twitter :@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO