00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EAC yemeje ko ibihugu bitarohereza ingabo muri RDC bibikora

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 11 February 2023 saa 02:38
Yasuwe :

Abagaba bakuru b’ingabo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bemeje ko ibihugu bitarohereza ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigomba kuzohereza mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Izi ngabo za EAC zoherejwe muri RDC zifite inshingano zo gufasha impande zihanganye zirimo ingabo za Leta, FARDC n’Umutwe wa M23 kubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023 abayobozi bakuru b’ingabo muri EAC bateranye bemeza ko bakwiye kohereza izindi ngabo mu duce M23 yavuyemo no gucungira umutekano abasivili.

Iyi nama ibaye ikurikiranye n’iy’abakuru b’ibihugu iheruka guteranira mu Burundi mu cyumweru gishize nubwo RDC yateye utwatsi imyanzuro yafatiwemo nyuma y’iminsi mike.

Umutwe wa M23 watangiye kuva mu bice bya Kibumba na Rumangabo wari warafashe mu Ukuboza 2022 ari naho izi ngabo z’akarere zahise zifata nk’uko biteganywa n’amasezerano.

Igisirikare cya Kenya cyatangaje ko abagaba bakuru b’ingabo bahuye mu kugenzura neza imbaraga zakoreshwa mu gucunga no kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, yavuze ko ibyavuye mu nama bizatanga umusaruro ushobora kugeza ku kubona amahoro arambye n’umutekano muri RDC.

Ati “Kohereza ingabo ku bindi bihugu bisigaye biri muri EACRF bizafasha ingabo z’akarere kuzuza inshingano zazo. Twemeranyijwe ko ingabo zoherejwe za EACRF zigomba kujya aho M23 igomba kuva no gucungira umutekano abasivili.”

Nubwo Repubulilka Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko itifuza ingabo z’u Rwanda muri ubu butumwa, muri iyi nama RDF yari ihagarariwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura.

Gen Prime Niyongabo yavuze ko ari ibigamije gushakira hamwe uburyo bwo kugarura amahoro mu buryo burambye Uburasirazuba bwa Congo.

Muri Mata 2022, nibwo abakuru b’ibihugu bya EAC bahuriye muri Kenya, banzura ko imitwe yitwaje intwaro muri RDC ishyira intwaro hasi, bitabaye ibyo ikagabwaho ibitero n’ingabo z’akarere kose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages