Inteko ishingamategeko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EALA) yatoye icyemezo cyo kwirukana uwahoze ayiyoboye Margaret Nantongo Zziwa, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Ukuboza 2014.
Abadepite 36 muri 39, nibo batoreye uyu mwanzuro uhirika uyu mugore ukomoka muri Uganda ku ntebe y’ubuyobozi bw’iyi nteko ihuriweho n’ibihubu bitanu.
Itangazo ryatanzwe na EALA, rigaragaza ko uyu mugore yirukanwe muri iyi nteko bitewe n’imyitwarire mibi n’agasuzuguro yakunze gushinjwa nabo bakorana.
Mu Gushyingo k’uyu mwaka, abadepite ba EALA bavuze ko bamuhagaritse ku buyobozi ariko yanga kurekura ubuyobozi avuga ko yakuweho mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Abasimbura Zziwa baraba barangije gutanga kandidatire mu masaha 48 nk’uko biteganywa n’amategeko agenga amatora muri EALA.
Umwanzuro wo gukura Zziwa ku buyobozi, waje nyuma y’uko muri iki gitondo, inteko rusange yari yateze amatwi kanama gashinzwe amategeko, kagaragaza ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku myitwarire ya depite Zziwa, aka kanama kakaba kari kemeje ko yabuze ubunyangamugayo, gusesagura umutungo n’andi makosa yagiye ashinjwa na bagenzi be.
Margaret Nantongo Zziwa watowe nk’umugore wa mbere uyoboye EALA muri Kamena 2012 atsinze uwitwa Dora Byamukama, yambuwe burundu ubuyobozi bwa EALA adahari.
Yegujwe nyuma y’aho Urukiko rw’uyu muryango ruteye utwatsi ikirego cy’uyu mugore, wasabaga ko ruhagarika inteko rusange kuganira ku ngingo yo kumwirukana.


















TANGA IGITEKEREZO