Biteganyijwe ko imirimo y’iyi Nteko ya kane izatangizwa ku mugaragaro kuwa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2017, i Arusha muri Tanzania.
The Newtimes dukesha iyi nkuru ivuga ko kuwa Kane ari bwo Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya yatoye abadepite icyenda bazahagararira iki gihugu muri EALA.
Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri EALA, Bobi Odiko yahamije aya makuru, ndetse avuga ko amatora yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya imitwe yombi.
Odiko yakomeje avuga ko kuri ubu imyiteguro yo gutangiza Inteko ya EALA iri kugana ku musozo, ahazarahizwa abadepite bashya ndetse hakanatorwa Perezida w’Inteko.
Abadepite bahagarariye u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya na Sudani y’Epfo muri EALA bagombaga kurahira bagatangira imirimo yabo ku wa 5 Kamena uyu mwaka ariko biza gusubikwa n’impamvu zirimo kuba Kenya yari itaratora abazayihagararira kubera ukutumvikana ku bakandida.
























TANGA IGITEKEREZO