00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EALA igiye gusuzuma ubusabe bw’impushya zo gukorera no gutura muri EAC

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 23 January 2016 saa 11:07
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), igiye gusuzuma ubusabe ku ikurwaho ry’uruhushya rwo gukorera no gutura muri bimwe mu bihugu bigize uwo muryango.

Ubwo busabe bwatanzwe n’impuzamahuriro y’ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba (EATUC) n’Umuryango w’abakoresha muri Afurika y’Iburasirazuba (EAEO), bushingiye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agena isoko rusange cyane cyane arebana n’urujya n’uruza rw’abakozi mu Karere mu rwego rwo kongera umusaruro.

Amasezerano y’isoko rusange ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yasinywe mu mwaka wa 2010, yemerera abaturage bo mu bihugu bigize uwo muryango gukorera aho bashaka muri ibyo bihugu nta ruhushya rwo kuhakorera basabye keretse abashaka gukora mu nzego za politiki, ubuzima n’umutekano.

Abakozi n’abakoresha bo muri EAC basabye ko impushya zo gukorera mu bihugu biyigize zajya zitangwa mu minsi 30 gusa mu rwego rwo korohereza abaturage gukorera aho bashaka.

Ikindi ni uko habaho guhuza uburyo bwo gusaba urwo ruhushya mu bihugu bitanu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Mu kiganiro yagiranye na Daily Monitor, umuyobozi muri Eala ushinzwe guhuza Inteko n’abafatanyabikorwa bayo, Bobi Odiko, yavuze ko biteganyijwe ko Inteko izasuzuma ubwo busabe niyongera guterana guhera kuwa 24 Mutarama kugeza kuwa 5 Gashyantare 2016 Arusha muri Tanzania.

Yagize ati “Ubusabe bukubiyemo ibyifuzo by’abakozi n’abakoresha ku kurebera hamwe uko amasezerano y’isoko rusange agamije kongera umusaruro yubahirizwa.”

Uretse ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya byubahirije ayo masezerano, Tanzania n’u Burundi baracyaka amafaranga ku banyamahanga.

Mu gihugu cya Tanzania, uruhushya rwo gukora rugura hagati y’amadolari magana atandatu na 3000, naho mu Burundi rukagura hagati y’amadolari 60 na 84.

Ubusabe bw'abakozi n'abakoresha bugiye gusuzumwa n'Inteko ya EALA

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages