Ubusanzwe buri mwaka ibihugu bigize EAC bigira umusanzu w’amafaranga runaka bitanga wifashisha mu gushyira mu bikorwa gahunda uba wihaye gukora hirya no hino mu muryango ariko byakunze kuvugwa ko hari bimwe byinangira kuwutanga, cyangwa bikagenda biguru ntege.

Uko kugenda gahoro mu kwishyura iyo misanzu EALA ivuga ko bigira ingaruka ku gushyira mu bikorwa gahunda uba wiyemeje kubera kubura amafaranga yo kubikoresha.

EALA yasabye ko abaminisitiri bita by’umwihariko ku ngingo ziteganyiriza ibihano umunyamuryango wa EAC wananiwe kwishyura umusanzu, by’umwihariko Sudani y’Epfo igasabwa kwishyura bitarenze Ukwakira 2019.

Gusa EALA yashimye intambwe Guverinoma ya Uganda imaze gutera mu kwishyura imisanzu ifitiye uwo muryango kuko kugera ku wa 2 Ukwakira 2019 yari imaze gutanga 72% by’umusanzu w’umwaka w’ingengo y’imari 2019/20.

EALA yasabye kwishyurizwa nyuma y’ikirego yagejejweho n’ihuriro rya Sosiyete Sivile zigengwa na EAC, cyasinyweho n’umuyobozi wayo w’Agateganyo, Martha Makenge, cyavugaga ko kuba hari ibihugu bidatanga umusanzu bigira ingaruka ku baturage n’Akarere.

Makenge yavuze ko bitera ikibazo mu gushyira mu bikorwa ibiteganyijwe mu ngengo y’imari iba yemejwe na EALA no kubahiriza ibikubiye mu ngingo irebana no kwishyura amahoro muri EAC n’ibindi.

Iryo huriro ryasabaga EALA kubaza akanama k’abaminisitiri ba EAC impamvu ibihugu bimwe bitarishyura ibirarane by’umusanzu wa 2018/19 bikarinda bigera mu gihembwe cya mbere cya 2019/20.

Rivuga ko muri iki gihembwe cya mbere cya 2019/20 u Rwanda na Uganda gusa aribyo byamaze kwishyura imisanzu yabyo y’umwaka wa 2018/2019, rigasobanura ko ibindi bihugu bitarayitanga bigaragaza ubushake buke bifite mu kwihuza k’umuryango.

Ribaza ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa EAC impamvu nta gikorwa ngo iyo misanzu yishyurwe kandi byubahirize itegeko rigenga gutanga amahoro, bikaba bitanisegura mu nyandiko kuri ubwo bukererwe.

Iri huriro rivuga ko mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano agenga gasutamo hakirimo ibibazo byo kubangamira urujya n’uruza bikagira ingaruka ku bucuruzi muri rusange.

Makenge yasobanuye ko “EACSOF yakomeje gukurikirana urugendo rwo kwihuza muri EAC, cyane cyane kubahiriza amasezerano, amabwiriza, amategeko, politiki n’ingamba, kimwe n’ibikorwa na gahunda”, igasanga bidakorwa uko bikwiye bikabangamira ubucuruzi mu karere.

Nyuma yo kwakira icyo kirego cy’ihuriro, Perezida wa EALA, Martin Ngoga, yahise acyoherereza komisiyo ibishinzwe muri uwo muryango, ibiganiraho na EACSOF n’abaminisitiri bagize akanama ka EAC.

Makenge yavuze ko gukuraho inzitizi ku rujya n’uruza bigengwa n’amasezerano ya EAC ariko yizeza ko agiye kumvisha abaminisitiri bayo kubifatira ingamba.

Depite Kasamba Mathias yavuze ko nubwo umuryango wishimira ko hari imisanzu imaze kwishyurwa na bimwe mu bihugu binyamuryango ariko hari n’ubukererwe buteye inkeke.

Yavuze ko kugeza uyu munsi ishyirwa mu bikorwa by’ibiteganyijwe n’ingengo y’imari bigeze ku kigero cya 59%, bikaba bidatanga icyizere ko byose bizakorwa nk’uko byateguwe 100%.

Ati “Dukeneye kumenya impamvu ituma Sudani y’Epfo idatanga imisanzu. Nshyigikiye igitekerezo cyo kuyiha ukwezi kumwe ko kugira ngo bagaragaza ubushake mu rugendo rwo kwihuza.”

Depite Rose Akol yashimye abadepite ba EALA ishami rikorera muri Sudani y’Epfo ku muhate bashyize mu gukangurira icyo gihugu gutanga imisanzu gifitiye uwo muryango ariko avuga ko kuba urimo kubura amafaranga yo gukora bimwe mu bikorwa byawo ari ikibazo gikomeye, abaza impamvu urukiko rwa EAC rwananiwe kugira icyo rukora ngo ifatirwe ibihano.

Depite Kennedy Mukulia yashimye umwanzuro wo kuyongerera igihe, avuga ko kuyifayira ibihano atarico kihutirwa.

Umunyamabanga wa Leta muri muri Perezidansi ya Kenya, Adan Mohamed, yavuze ko icyo kibazo abaminisitiri ba EAC bazakiganiraho mu nama rusange ya 24 basabe Umunyamabanga mukuru wawo kwemeza niba yafatirwa ibihano kandi binyuranye n’ingingo ya 143 y’itegeko ry’uwo muryango.

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) mu mpaka ku gufatira ibihano ibihugu byananiwe kwishyurira ku gihe imisanzu
Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) mu mpaka ku gufatira ibihano ibihugu byananiwe kwishyurira ku gihe imisanzu

[email protected]