Abadepite bateranye kuri uyu wa Kane ku cyicaro cya EALA mu mujyi wa Arusha muri Tanzania, bibuka Depite Hafsa Mossi, Umurundikazi wari uhagarariye bagenzi be muri iyi nteko, warasiwe i Bujumbura ku ya 13 Nyakanga.

The New Times ivuga ko Abadepite bahisemo kutajya mu kiriyo ahubwo bakishimira ubuzima bwa Mossi wishwe n’abantu bataramenyekana kuwa 13 Nyakanga hafi y’urugo rwe ahazwi nko ku Mutaga mu Murwa mukuru w’u Burundi.

Depite Mike Sebalu uhagarariye Uganda muri EALA yavuze ko Hafsa Mossi yari umugore w’inyangamugayo, umunyamahoro, agakundwa na bose ku buryo ntawe bapfaga kugirana ikibazo, agakunda gufatanya n’abandi kandi agatanga umusaruro aho ari hose.

Mugenzi we Dora Byamukama yakomeje avuga ko ku bijyanye n’umutekano, bakeneye gukora byinshi nk’abadepite n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, muri rusange.

Yagize ati “Ndatekereza ko twe mu Muryango wa Afurika y’u Burasirazuba turi kurenza ingohe ibiri kubera mu Burundi. Ese twaba turi kwita kuri Sudani y’Epfo n’u Burundi nk’uko bikwiye?”

Abo badepite bahurije ku kuvuga ko badakwiye kugendera mu kuvuga ko ibintu bimeze neza mu Burundi.

Depite Nancy Abisai wo muri Kenya we yavuze ko “igihe kigeze” ngo hatekerezwe ku Barundi bari mu bibazo.

Ati “Ni iki twakora dushyize hamwe kugira ngo abaturage bacu badakomeza kuba muri ibi bibazo?”

Abisai yavuze ko Uganda, Kenya, Tanzania n’u Rwanda badashobora gufunga amaso yabo ku kababaro Abarundi barimo.

Yakomeje agira ati “Reka dutekereze ku muturage usanzwe. Niba Umujenerali ashobora kuraswa ku manywa y’ihangu, niba depite Hafsa Mossi ashobora kuraswa, ubwo umutekano uri he? Ese koko ubu nta kintu twakora ku Burundi? Inama yaguye ndetse n’iy’abaminisitiri bakwiye kwicara bagafata imyanzuro ikomeye yo guhangana n’iki kibazo.”

Muri Kanama 2015, Generali Adolphe Nshimirimana wahoze ayobora inzego z’iperereza mu Burundi nyuma akaza gushingwa umutekano bwite wa Perezida Nkurunziza, yicanwe n’abamurindaga batatu.

Mu Burundi hagiye hicwa n’abandi bantu bakomeye mu gisirikare barimo na Brigadier General Athanase Kararuza warasanwe n’umugore we, umwana n’umurinzi muri Mata uyu mwaka.

Depite Christophe Bazivamo uhagarariye u Rwanda muri EALA, yashimangiye ko hakwiye gutegurwa inama izatanga umurongo mushya ku mahoro n’umutekano mu karere.

Yagize ati “Iyo nama ikwiye gufata ingamba zikomeye kandi mu buryo bwihuse kugira ngo amahoro n’umutekano bigaruke mu Burundi, kugira ngo abantu badakomeza gupfa. Ni ngombwa ko amahoro n’umutekano bigaruka mu gihugu cy’abavandimwe bacu.”

Urupfu rwa Mossi rwababaje benshi muri aka karere. Mu Rwanda by’umwihariko yibukirwa ku marira yasutse mu Nkambi y’impunzi i Mahama mu Karere ka Kirehe muri Kamena 2015, ubwo Abadepite ba EALA basuraga iyo nkambi icumbikiye impunzi z’Abarundi.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abantu basaga 500 bamaze kwicwa mu Burundi mu mvururu zakurikiye gutangazwa kwa kandidatire ya Pierre Nkurunziza kuva muri Mata 2015 naho abasaga 300,000 bavuye mu byabo bahungira mu bihugu birimo u Rwanda, Tanzania, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Inteko ya EALA yateranye kuri uyu wa kane yasabye akarere guhagurukira ikibazo cy'u Burundi
Inteko ya EALA yateranye kuri uyu wa kane yasabye akarere guhagurukira ikibazo cy'u Burundi
Depite mu nteko ya EALA,  Dora Byamukama yashimiye ubutwari bwa Hafsa Mossi
Depite mu nteko ya EALA, Dora Byamukama yashimiye ubutwari bwa Hafsa Mossi
Abadepite ba EALA batera igiti hibukwa Depite Hafsa Mossi
Abadepite ba EALA batera igiti hibukwa Depite Hafsa Mossi
Hafsa Mossi yasutse amarira hasi ubwo yasuraga inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z'Abarundi
Hafsa Mossi yasutse amarira hasi ubwo yasuraga inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z'Abarundi
Imvururu zimaze umwaka n'amezi arenga abiri mu Burundi zimaze kugwamo abasaga 500
Imvururu zimaze umwaka n'amezi arenga abiri mu Burundi zimaze kugwamo abasaga 500