00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EALA yasabye ubugenzuzi ku manyanga mu itangwa ry’amasoko y’Ubunyamabanga bwa EAC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 January 2017 saa 08:23
Yasuwe :

Inteko Ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, yasabye akanama k’Abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kugenzura amanyanga avugwa mu itangwa ry’amasoko no gusesagura umutungo mu Bunyamabanga bw’uwo muryango.

Iyi nteko yanasabye abafata ibyemezo n’abayobora Umuryango gushyiraho itegeko rigenga imari n’itangwa ry’amasoko, banasaba ko hubahirizwa amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’imari n’imitangire y’amasoko bityo abayishe bagahanwa.

EALA yabigarutseho mu nteko rusange yayo idasanzwe irimo kubera i Kampala muri Uganda, ejo kuwa Kane abadepite bibanze kuri raporo y’amapaji 27 akubiyemo ibibazo bivugwa mu Bunyamabanga bwa EAC bushinzwe kureba niba amategeko, amabwiriza n’indi mirongo yemeranyijweho n’akanama k’Umuryango yubahirizwa uko bikwiye.

Depite Abubakar Zein ukomoka muri Kenya, yavuze ko ibyo yasomye muri raporo bisa n’amanyanga, ubujura n’ubutiriganya mu muryango.

Ati “Ubukererwe mu itangwa ry’amasoko ni umutima w’ubwo bujura. Ubuyobozi bwirengagije bwirengagije inama mu by’amategeko z’akanama k’Umuryango, bituma buwushyira mu bibazo budasize n’abawukorera.”

Umunyamabanga mukuru wa EAC, Amb. Libérat Mfumukeko, yashimangiye ko muri manda ye nshya yatangiye umwaka ushize yibanze mu gusubiza ibintu ku murongo.

Yakomeje avuga ko muri Nzeri umwaka ushize batigeze bahisha ko habayeho ibibazo mu itangwa ry’amasoko.

Ati “Nk’Umunyamabanga w’Umuryango, nzi ibibazo kandi nshishikajwe no kubitangaza.”

Raporo yagaragajwe na Depite Peter Mathuki wo muri Kenya, yerekana ko hari ibimenyetso bihamya ko habayeho ubushake n’ubufatanye bwa Mfumukeko muri ayo manyanga avugwa mu itangwa ry’amasoko, nubwo abyamaganira kure.

Mu masoko yatanzwe binyuranyije n’amategeko harimo irya sosiyete y’ubwishingizi Liberty Life Assurance Kenya Ltd, yahawe isoko ku giciro cya $746,090, mu gihe bivugwa ko uwari waritsindiye ari Britam Life Assurance Company, wari watanze igiciro cya $480,008.

Aha ngo hakaba harabayemo imikorere mibi no kwirengagiza nkana amahame agenga imitangire y’amasoko muri EAC, kuko bitumvikana uko wahitamo kwishyura $308,905 mu mezi atandatu aho kwishyura $480,008 mu mwaka wose.

Ubunyamabanga bwa EAC bwanatanze isoko rya serivisi za Hotel rifite agaciro ka $163,763 nta bisobanuro bifatika bihari, bitandukanye n’amategeko agenga imitangire y’amasoko EAC igenderaho.

EALA ikaba yafashe umwanzuro w’uko ibyo basabye bikorwaho bityo akanama k’Abaminisitiri ba EAC bakazabitangaho raporo muri Werurwe uyu mwaka.

Abagize Inteko y'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba bari kumwe na Perezida Museveni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages