00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EALA yatabarije Kenya nyuma y’ibitero by’iterabwoba bikomeje kuyibasira

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 26 January 2016 saa 09:09
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), watangaje ko wifatanyije na Kenya kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab, inasaba imiryango mpuzamahanga kubigiramo uruhare, nyuma y’uko mu cyumweru gishize uyu mutwe ugabye igitero ku basirikare b’iki gihugu bari muri Somalia.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuwa Mbere tariki 25 Mutarama ku cyicaro cya EALA i Arusha, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya EALA, Daniel F. Kidega, yavuze ko bashaka kurebera hamwe uko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wavugutira umuti urambye ikibazo cy’ibikorwa by’iterabwoba.

Yagize ati “Inteko yasabye imiryango mpuzamahanga gufatanya na Kenya mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba. Igomba kwibuka ko Kenya itarakira ibikomere yatewe n’igitero cya Al-Shabaab cyagabwe umwaka ushize kuri Kaminuza ya Garissa.”

Nibura abantu 147 biganjemo abanyeshuri baguye muri icyo gitero cyagabwe kuri Kaminuza ya Garissa, abasaga 80 bagikomerekeramo.

The New Times yavuze ko EALA yanenze bikomeye igitero cyo kuwa 15 Mutarama cyagabwe na Al-Shabaab ku ngabo za Kenya, inifatanya n’imiryango y’abahasize ubuzima n’abahakomerekeye.

Icyo gitero cyahitanye ingabo za Kenya zisaga 60, zari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Somalia.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya EALA, Daniel F. Kidega

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages