Ibi byaragaragajwe na Depite Christophe Bazivamo, ukuriye komite yita ku buhinzi, ubukerarugendo n’umutungo kamere muri EALA, mu nama y’uwo muryango yateraniye i Kampala yo kuwa 26 Kanama 2015.
Ibyagaragajwe na Depite Bazivamo byaje byuzuza ibyari byizweho ubushize, ubwo abo badepite bateraniraga i Bujumbura mu Burundi muri Werurwe 2015.
Iyi raporo ivuga ko hari ibimenyetso bigaragaza ko mu bihugu byo muri aka karere, hashobora kuzabamo ibiza birimo imyuzure ndetse n’amapfa.
Inteko Ishinga Amategeko y’uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ikaba isaba ko ibihugu biwugize, byatangira kwifashisha ibigo bikomeye bizobereye mu guhangana n’impinduka z’ikirere, mu rwego rwo kubasaba ubufasha, ikindi kandi ngo ibi bihugu, bisabwe gushyiraho ingamba zigamije gukumira ibyo biza.
EALA yanasabye ubuyobozi bwa EAC gushyira imbaraga mu gushakisha inzobere zivuye hirya no hino ku Isi kugira ngo zige kuri ibyo bibazo.
Intego yo guterana kw’abadepite bagize uyu muryango, byari ukugira ngo baburire ibyo bihugu ko bishobora kuzahura n’ibiza, ari na ko berekana ukuntu ubu bushakashatsi bushobora kuzakorwa.
Muri iri huriro kandi bashishikarijwe abagore kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije kuko na bo bafite agaciro kangana n’ak’abagabo.
Depite Susan Nakawuki wo muri Uganda yashimiye umugi wa Arusha ko, washyizeho ingamba zishishikariza abawutuye gutera ibiti byinshi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kurwanya Ibiza, anasaba iyindi mijyi yo muri aka karere gufatiraho urugero.
Si ubwa mbere iyi Nteko Ishinga Amategeko yiga kuri iki kibazo, kuko mu mwaka wa 2010, bize ku kuntu habungabungwa ubutaka buri hagati y’imbibi z’ibihugu bigize uyu muryango.
Mu mwaka wa 2014, bize ku kuntu harwanywa ibiza muri aka karere, ariko biteganyijwe ko iki kibazo bazakomeza kukigaho.
Iyi nteko ishinga amategeko iranateganya gushyiraho ikigega kibungabunga ibidukikije, gihuriweho n’ibihugu byose bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.



















TANGA IGITEKEREZO