00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ebola imaze guhitana abarenga ibihumbi 10

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 13 March 2015 saa 10:36
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje imnibare nishya y’abamaze guhitanwa na Ebola, aho kugeza ubu bamaze kurenga ibihumbi icumi (10 000).

Ibihugu byo muri Afurika cyane cyane Sierra Leone, Guinea na Liberia, ni byo byakozweho n’icyo cyorezo, aho handuye abagera ku 24,350, hagapfamo 10,004 nk’uko OMS yabitangaje kuri uyu wa Kane.

Uretse muri ibyo bihugu, Ebola yishe batandatu muri Mali, umwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi umunani muri Nigeria.

Sierra Leone ni yo yagaragayemo abarwayi ba Ebola benshi aho handuye 11,677, hagapfa abantu 3,655.

Abanduye muri Guinea bo bageze ku 3,330, hapfa 2,187, naho muri Liberia hagaragayemo abarwayi 9,343, hapfamo 4,162.

Iki cyorezo cya Ebola cyahangayikishije isi, u Rwanda nticyagezemo, kandi inzego zitandukanye zahuguriwe uburyo bwo kugikumira, aho hapimwaga abinjira mu gihugu baturuka ahagaragaye icyo cyorezo.

Mu Gushyingo umwaka ushize, u Rwanda rwerekanye umwitozo ugaragaza ko rwiteguye gukumira Ebola ku kibuga cy’indege.

Ibimenyetso bihita bigaragara ku wanduye Ebola ni uguhinda umuriro, gucika intege, kubabara mu ngingo kubabara umutwe no mu muhogo, nyuma uwayanduye agatangira kuva amaraso. Umukozeho akandura.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages