Ibisubizo by’ibanze byavuye mu igerageza ry’urukingo rwa “Merck and NewLink Genetics’ VSV-ZEBOV” ku bantu 4,000 bari baragize aho bahurira n’abarwayi ba Ebola rwagaragaje ko rushoboye kubarinda kwandura mu gihe cy’iminsi 10, inararibonye za OMS zikaba zaragaraje ko ibisubizo ari byiza.
Umuhanga mu by’inkingo, Marie Paule Kieny, yagize ati ”Twizeye ko ubu Isi ishobora kuba igiye kubona urukingo rukomeye rwa Ebola.”
Amakuru dukesha Reuters avuga ko ubu urukingo rwa Ebola rugiye gutangira gukoreshwa mu kurwanya iki cyorezo cyahitanye abarenga 11,200 muri Afurika y’Iburengerazuba kuva mu Kuboza 2013.
Umuyobozi mukuru wa OMS, Marget Chan yavuze ko ibisubizo byashyizwe ahagaragara mu kinyamakuru cy’ubuzima cyitwa The Lancet, bizahindura uburyo bwo guhangana no kugenzura icyorezo cya Ebola muri iki gihe no mu gihe kizaza.
Gavi Alliance, umuryango usanzwe ugurira inkingo ibihugu bikennye cyane bitabasha kuzigurira, wavuze ko umunsi uru rukingo ruzaba rwemewe na wo uzatangira kurukoresha mu kurwanya Ebola.
John-Arne Røttingen wari uyoboye itsinda ryakoze iri gerageza yavuze ko bitari byoroshye ndetse bakaba baragombaga gusiganwa n’ibihe.
Uru rukingo rwa Ebola rwatangiye kugeragezwa muri Guinea kuwa 23 Werurwe, ahasuzumwaga ubushobozi bw’urwa VSV-ZEBOV hakoreshejwe icyo bise “ring vaccination”, aho bakingiraga umuntu wese ufite aho yahuriye n’umurwayi wa Ebola, ibi bigakorwa ako kanya cyangwa undi munsi.
Uko byagendaga bigaragara ko abagize ubwirinzi bwo ku rwego rwo hejuru ari abahise bakingirwa ako kanya, kuwa 26 Nyakanga abashakashatsi bahise bafata umwanzuro wo kudategereza igihe kirekire ngo babone gukingira kuko babonaga nta mpamvu yo gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.



















TANGA IGITEKEREZO