00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ebola muri RDC: Abantu 3.510 bamaze gupfa, abanduye barenga 7.200

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 September 2026 saa 12:18
Yasuwe :

Icyorezo cya Ebola gikomeje guhangayikisha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho kugeza ku wa 13 Nzeri 2026, abantu 7.258 bari bamaze kwemezwa ko banduye, muri bo 3.510 barapfuye, bingana na 48,4%.

Amakuru mashya ku miterere y’icyorezo agaragaza ko ibikorwa byo kugikumira no kuvura abanduye bikomeje mu ntara zirindwi no mu turere tw’ubuzima 62.

Mu bamaze kwandura Ebola, 1.726 barayikize, mu gihe abandi 905 bakiri mu kato cyangwa barwariye mu bitaro.

Intara ya Ituri ni yo ikomeje kwibasirwa cyane kurusha izindi, kuko yonyine ibarizwamo 78% by’abamaze kwemezwa ko banduye Ebola muri iki cyorezo.

Abashinzwe ubuzima kandi bavuga ko gukurikirana abantu bahuye n’abanduye bikomeje, aho igipimo cy’abakurikiranywe kigeze kuri 78,6%.

Nubwo imibare y’abanduye n’abapfa ikomeje kuba myinshi, hari ibimenyetso bitanga icyizere. Uturere turindwi two muri Ituri, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Tshopo tumaze nibura iminsi 42 nta murwayi mushya wa Ebola uhagaragaye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages