Amakuru mashya ku miterere y’icyorezo agaragaza ko ibikorwa byo kugikumira no kuvura abanduye bikomeje mu ntara zirindwi no mu turere tw’ubuzima 62.
Mu bamaze kwandura Ebola, 1.726 barayikize, mu gihe abandi 905 bakiri mu kato cyangwa barwariye mu bitaro.
Intara ya Ituri ni yo ikomeje kwibasirwa cyane kurusha izindi, kuko yonyine ibarizwamo 78% by’abamaze kwemezwa ko banduye Ebola muri iki cyorezo.
Abashinzwe ubuzima kandi bavuga ko gukurikirana abantu bahuye n’abanduye bikomeje, aho igipimo cy’abakurikiranywe kigeze kuri 78,6%.
Nubwo imibare y’abanduye n’abapfa ikomeje kuba myinshi, hari ibimenyetso bitanga icyizere. Uturere turindwi two muri Ituri, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Tshopo tumaze nibura iminsi 42 nta murwayi mushya wa Ebola uhagaragaye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!