00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Egiputa: Umuyobozi w’Abavandimwe b’Abayisilamu yatawe muri yombi

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 20 August 2013 saa 10:11
Yasuwe :

Umuyobozi w’Abavandimwe b’Abayisilamu mu gihugu cya Misiri, General Guide Mohammed Badie, yatawe muri yombi mu murwa mukuru w’icyo gihugu, Cairo.
Amakuru aturuka mu gihugu cya Misiri atangaza ko Mohammed Badie yafatiwe iwe mu rugo ahitwa Nasr City.
Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ako gace kashyizwe mu bihe bidasanzwe nyamara hari hakiri imvururu zahitanye abantu amagana.
Mu minsi itatu yonyine y’icyunamo, abapolisi 25 biciwe mu gace ka Sinai, intagondwa z’abayisilamu akaba (…)

Umuyobozi w’Abavandimwe b’Abayisilamu mu gihugu cya Misiri, General Guide Mohammed Badie, yatawe muri yombi mu murwa mukuru w’icyo gihugu, Cairo.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Misiri atangaza ko Mohammed Badie yafatiwe iwe mu rugo ahitwa Nasr City.

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ako gace kashyizwe mu bihe bidasanzwe nyamara hari hakiri imvururu zahitanye abantu amagana.

Mu minsi itatu yonyine y’icyunamo, abapolisi 25 biciwe mu gace ka Sinai, intagondwa z’abayisilamu akaba arizo zishyirwa mu majwi mu kwivugana abo bapolisi.

Abaturage bagera kuri 900 mu bigaragambya bashyigikiye ko Mohammed Morsi wahiritswe ku butegetsi n’ingabo z’igihugu yasubizwaho, ndetse wongeyeho abapolisi n’abasirikare bagera ku 100 bamaze kuhasiga ubuzima.

Mohammed Badie arashinjwa kuba ku isonga ry’ibikorwa by’urugomo bimaze kugwamo abantu batari bake, barimo abasiviri, abapolisi n’abasirikare.

Mohammed Badie, Umukuru w'Abavandimwe b'Abayisilamu muri Egiputa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages