00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Eric Omondi yongeye guhamagarira urubyiruko rwo muri Kenya kwigaragambya

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 17 September 2023 saa 07:30
Yasuwe :

Umunyarwenya Eric Omondi uherutse guhamwa n’icyaha cyo gutegura imyigaragambyo itemewe n’amategeko, ubwo yari akiva mu rukiko yongeye guhamagarira urubyiruko guhurira imbere y’Inteko Ishinga Amategeko mu myigaragambyo yamagana izamuka ry’ibiciro muri Kenya.

Mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga, uyu munyarwenya yavuze ko adateze gutezuka ku mugambi we wo guharanira ko abanya-Kenya bagira ubuzima bwiza.

Ati “Ndambiwe gufungwa, turarambiwe, tugiye gutangiza impinduramatwara kuri uyu wa Kabiri (tariki 19 Nzeri 2023) ndahamagarira abasore bato bose batishimiye izamuka ry’imisoro, batemera izamuka ry’ibiciro duhirire ku Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya saa Mbiri z’igitondo.”

“Ndabwira leta ya Kenya nimutagira icyo mukora impinduramatwara zirabageraho, ndahamagarira buri munya-Kenya wese, umusore umumotari mushake lisansi ihagije, mutwice muzadushyingura, kubera ko ndi umunyarwenya nta muntu unyizera, umunsi umwe muzamenya ko ari twe tugize miliyoni 55 z’abaturage ba Kenya.”

Uyu munyarwenya yahamwe n’icyaha cyo gutegura imyigaragambyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko yabaye kuwa 21 Gashyantare 2023. Gusa ntiyigeze afungwa kuko yatanze ihazabu ya 10.000Ksh.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages