Iyi myigarambyo imaze amezi muri Eswatini, aho abaturage basaba impinduka muri icyo gihugu rukumbi gisigaye kiyobowe n’ubwami muri Afurika, bufata ibyemezo mu nzego zose.
BBC yatangaje ko Guverinoma ya Eswatini ishinja Facebook kwifashishwa n’abigaragambya mu gukwirakwiza ibihuha, bikabatiza umurindi.
MTN yoherereje abayikoresha ubutumwa ibamenyesha ko hafashwe umwanzuro wo gufunga Facebook kugeza igihe kitazwi.
Imyigaragambyo ikaze muri Eswatini yatangiye muri Kamena uyu mwaka, abaturage basaba amavugurura bagahabwa amahirwe yo kujya bitorera abayobozi, aho gusimburanwa nk’aho igihugu ari akarima k’umuryango wa Mswati III.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!