Isabukuru y’amavuko ye nyir’izina iba tariki ya 19 Mata, gusa ibirori nyir’izina byizihijwe ku wa 24 Mata.

Abaturage benshi bari bishimiye ibi birori, bagaragaza ko bamushyigikiye byimazeyo. Umwe mu bitabiriye ibi birori w'imyaka 19, yagaragaje ko ashima cyane itangira rya gahunda yo kwigira ubuntu mu 2022 n'amavuriro agendanwa yashyizweho mu mwaka wakurikiye.

Undi muturage ukora ubuhinzi w'imyaka 70, yavuze ko yibuka uyu mwami yima ingoma mu 1986, anashima ubufasha yatanze mu bijyanye n'ibikoresho by'ubuhinzi n'ifumbire.

Nubwo bimeze bityo, uyu mwami ntavugwaho rumwe bitewe n’butunzi bwe bwinshi.

Abamurwanya bagaragaza ko we n'abagore be 12 babaho mu buzima bw’abifite, mu gihe abaturage bangana na kimwe cya gatatu mu gihugu, babayeho munsi y'urugero rw'ubukene. Aba baturage baba bakoresha 2,5$ ku munsi.

Abaturage bavuga ko abayeho ubuzima buhenze cyane, akaba yaranahawe miliyoni 3$ muri uku kwezi. Bavuga ko aya mafaranga asesagurwa mu gihe igihugu cyugarijwe n’ubukene, ubusumbane n’indwara ku rugero rwo hejuru.

Umwami Mswati III yatangiye gutegeka Eswatini yahoze yitwa Swaziland mu 1986. Muri iki gihugu gifite abaturage miliyoni 1,5, Umwami ni we uba afite ijambo kuri byose. Ategeka Inteko Ishinga Amategeko, akagena abaminisitiri kandi nta muntu ufite uburenganzira bwo kuvuguruza icyemezo yafashe.

Umwami Mswati III yizihije isabukuru y'imyaka 58 y'amavuko
Umwami Mswati III yizihije isabukuru y'imyaka 58 y'amavuko
Mswati III amaze imyaka 40 ayobora Eswatini yahoze yitwa Swaziland
Mswati III amaze imyaka 40 ayobora Eswatini yahoze yitwa Swaziland
Ni ibirori byabaye kuri stade nkuru y'igihugu byitabirwa n'abantu benshi
Ni ibirori byabaye kuri stade nkuru y'igihugu byitabirwa n'abantu benshi
Ni ibirori byaranzwe n'imbyino gakondo, abaturage bifuriza umwami kuramba
Ni ibirori byaranzwe n'imbyino gakondo, abaturage bifuriza umwami kuramba
Wari umunsi w'ibyishimo muri Eswatini
Wari umunsi w'ibyishimo muri Eswatini