00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Eswatini: Isabukuru y’imyaka 40 y’ingoma y’Umwami Mswati III yizihijwe mu birori byahuruje imbaga

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 25 April 2026 saa 09:35
Yasuwe :

Umwami Mswati III yizihije isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 58 n’isabukuru y’imyaka 40 amaze ku ngoma mu birori by’impurirane byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 24 Mata 2026, kuri Stade y’Igihugu ya Somhlolo.

Isabukuru y’amavuko ye nyir’izina iba tariki ya 19 Mata, gusa ibirori nyir’izina byizihijwe ku wa 24 Mata.

Abaturage benshi bari bishimiye ibi birori, bagaragaza ko bamushyigikiye byimazeyo. Umwe mu bitabiriye ibi birori w’imyaka 19, yagaragaje ko ashima cyane itangira rya gahunda yo kwigira ubuntu mu 2022 n’amavuriro agendanwa yashyizweho mu mwaka wakurikiye.

Undi muturage ukora ubuhinzi w’imyaka 70, yavuze ko yibuka uyu mwami yima ingoma mu 1986, anashima ubufasha yatanze mu bijyanye n’ibikoresho by’ubuhinzi n’ifumbire.

Nubwo bimeze bityo, uyu mwami ntavugwaho rumwe bitewe n’butunzi bwe bwinshi.

Abamurwanya bagaragaza ko we n’abagore be 12 babaho mu buzima bw’abifite, mu gihe abaturage bangana na kimwe cya gatatu mu gihugu, babayeho munsi y’urugero rw’ubukene. Aba baturage baba bakoresha 2,5$ ku munsi.

Abaturage bavuga ko abayeho ubuzima buhenze cyane, akaba yaranahawe miliyoni 3$ muri uku kwezi. Bavuga ko aya mafaranga asesagurwa mu gihe igihugu cyugarijwe n’ubukene, ubusumbane n’indwara ku rugero rwo hejuru.

Umwami Mswati III yatangiye gutegeka Eswatini yahoze yitwa Swaziland mu 1986. Muri iki gihugu gifite abaturage miliyoni 1,5, Umwami ni we uba afite ijambo kuri byose. Ategeka Inteko Ishinga Amategeko, akagena abaminisitiri kandi nta muntu ufite uburenganzira bwo kuvuguruza icyemezo yafashe.

Umwami Mswati III yizihije isabukuru y'imyaka 58 y'amavuko
Mswati III amaze imyaka 40 ayobora Eswatini yahoze yitwa Swaziland
Ni ibirori byabaye kuri stade nkuru y'igihugu byitabirwa n'abantu benshi
Ni ibirori byaranzwe n'imbyino gakondo, abaturage bifuriza umwami kuramba
Wari umunsi w'ibyishimo muri Eswatini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages