Itangazo rya guverinoma rivuga ko abantu barenga 30 ari bo bamaze koherezwa bava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bajyanwa muri Eswatini kuva mu mwaka ushize.
Ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump na bwo bwagiye bwohereza abimukira mu bindi bihugu byo muri Afurika, Aziya ndetse no muri Amerika, mu rwego rwo gukaza ingamba zijyanye n’abinjira n’abasohoka.
Amasezerano ya miliyoni 5,1$ hagati ya Washington na Eswatini yamaganwe n’abavoka ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu. Bavuze ko bamwe mu boherejwe muri Eswatini bafunzwe nubwo bari bararangije ibihano bakatiwe muri Amerika.
Abantu boherejwe muri Eswatini barimo abaturutse muri Vietnam, Jamaica, Cuba, Yemen ndetse no mu bindi bihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!