Ibi TPLF yabitangaje kuri uyu wa 04 Ukuboza 2022 nyuma y’aho ku itariki ya 01 Ukuboza 2022 bari bemeye ko bazashyikiriza Leta ya Ethiopie imbunda zabo nini.
Biri gukorwa nyuma y’amasezerano uyu mutwe wasinyanye na Ethiopie tariki ya 02 Ugushyingo 2022, amasezerano yasinyiwe i Pretoria muri Afurika y’Epfo, mu gushyira akadomo ku ntambara yari ishyamiranyije impande zombi mu gihe cy’Imyaka ibiri.
Bijyana kandi n’uko mu bice bitandukanye abarwanyi ba TPLF bamaze gushyirwa ahantu hamwe ndetse bemera gutanga intwaro zabo kuri leta, kugira ngo igice cy’Amajyaruguru y’igihugu cyongere kugira umutekano usesuye.
Imvururu zo muri Tigray zaguyemo abaturage benshi ndetse ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo.
Ni intambara yatumye Tigray ituwe n’abaturage miliyoni esheshatu izahazwa n’inzara kuko imfashanyo zitabageraho kubera imvururu zarangwaga.
Politiki n’ubuyobozi bwa Ethiopia bwajemo agatotsi mu 2019, ubwo Dr Abiy Ahmed, Umunya-Oromo wabaye uwa mbere wageze ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, agerageje guhindura byinshi muri politiki y’iki gihugu cyari kimaze imyaka irenga 30 kiyobowe n’Abanya-Trigay ariko bakanga kwemera impinduka, bagatangira kwigumura ku butegetsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!