Umuyobozi Mukuru wa Save The Children muri Amerika, Carolyn Miles, yatangaje ko imirire mibi izahaje abana muri Ethiopia muri iki gihe, iterwa n’amapfa akabije yibasiye iki gihugu. Kuri we, iki cyago cy’amapfa ntaho gitaniye n’intambara iri kubera muri Siriya.
Yagize ati”Dufite ibibazo bibiri byihutirwa ku Isi twashyira mu rwego rumwe: Icya mbere ni Siriya, igakurikirwa na Ethiopia.Tugiye gushakisha nibura miliyoni 100 z’amadolari twashyiramo, turebe ko iki kibazo cyakemuka“.
Umunyamakuru wa Al Jazeera uri mu Ntara ya Afar mu Burasirazuba bwa Ethiopia, Charles Stratford, yavuze ko Leta n’abaterankunga mpuzamahanga bamaze gushyira akayabo k’amadorali muri iki gikorwa, ariko imiryango mpuzamahanga itanga ubufasha yo yavuze ko bidahagije.
Umubyeyi w’abana 10 muri Ethiopia, Mohammed Dubahala yahamije ko yari atunze inka 53, kuri ubu akaba asigaranye eshanu gusa.
Uyu mubyeyi kandi ngo mu minsi ishize yabonaga inkunga iturutse muri leta ariko ntacyo ikimumarira kubera ubwiyongere bukabije bw’amapfa.
Ati”Nterwa ubwoba n’abantu ndetse n’abana bari kwicwa n’inzara, nta mvura, abantu barapfa umusubirizo, nta byo kurya, nta mata”.
Leta ya Ethiopia ndetse n’Imiryango Mpuzamahanga yakomeje gutanga amafaranga yo gufasha ariko ntibigire icyo bitanga, bitewe n’amapfa akabije muri iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO