Amakuru agaragaza ko ingabo za Leta ya Ethiopia zafashe Alamata zari zimaze iminsi zihanganiyemo n’abarwanyi bo muri Tigray.
Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibifaru n’imodoka z’intambara mu mihanda y’uwo mujyi, mu gihe bivugwa ko ingabo za Leta zishobora gukomeza zerekeza mu Majyaruguru ahagana Mekelle, umurwa mukuru wa Tigray. Reuters na yo yatangaje ko ingabo za Leta n’abazishyigikiye zafashe Alamata.
Umuganga wo ku Bitaro Bikuru bya Alamata yabwiye BBC ko imirwano yabaye hagati yo ku wa Gatandatu no ku wa Mbere, hakoreshejwe intwaro zikomeye zirimo ibisasu bya rutura, bimwe bikagwa mu ngo z’abaturage. Mu bapfuye harimo abana, abagore n’aborozi, ndetse abantu 12 bishwe icyarimwe mu gitero cyibasiye isoko.
Médecins Sans Frontières yatangaje ko mu minsi mike abarenga 700 bakomeretse bari bamaze kwakirwa mu bitaro ifasha muri Tigray.
Serivisi za banki zarahagaritswe, internet iracibwa, mu gihe abaturage benshi bahungira muri Alamata bashaka umutekano.
Imirwano yongeye kubura nyuma y’amezi y’umwuka mubi hagati ya Guverinoma ya Ethiopia na Tigray People’s Liberation Front, TPLF. Impande zombi zishinjanya kurenga ku masezerano y’amahoro yo mu 2022 yashyize iherezo ku ntambara yari imaze imyaka ibiri.
TPLF ivuga ko yasubizaga ibitero bya Leta birimo n’ibyakoreshejwemo drones, naho Guverinoma ikavuga ko abarwanyi bo muri Tigray ari bo bateye mbere.
Imirwano yanageze hafi ya Lalibela muri Amhara, aho ba mukerarugendo 33 bari bamaze iminsi barabuze uko bahava kubera ihagarikwa ry’ingendo z’indege.






Ibitekerezo 0