Imvururu zatangiye mu 2020 ubwo Leta yashinjaga ingabo zo muri Tigray kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo za Leta.
Ni uburakari bwari bumaze igihe nyuma yo gushaka gutegura amatora kandi Guverinoma ya Abiy yo yarayasubitse. Byafashwe nko kwigumura kuri Leta iyobowe n’umuntu udakomoka mu ba Tigray bari bamaze imyaka 30 bayoboye Ethiopia.
Ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kabiri, Abiy yavuze ko ibiganiro n’inyeshyamba za TPLF bishoboka.
Icyakora, Abiy yavuze ko nta biganiro bizabaho mu gihe cyose ikigamijwe atari inyungu z’abanya-Ethiopia bose.
Yagize ati “Aho bigeze ubu, nta biganiro birabaho. Numva ibihuha byinshi bivugwa ngo ibiganiro ariko ntibirabaho. Icyakora ntabwo bivuze ko ibiganiro bitazabaho.”
Yongeyeho ati “Ibiganiro ntabwo biba bisobanuye ko ikibazo cyakemutse, ahubwo ni ubundi buryo bwo gushaka uko ikibazo gikemurwa.”
Imirwano hagati y’inyeshyamba za TPLF mu Majyaruguru ya Ethiopia zatumye benshi bava mu byabo, ndetse imiryango mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu yakunze kwinubira uburyo impande zombi zagiye zikora ibyaha birimo guhohotera uburenganzira bwa muntu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!