Hashize iminsi Ethiopia iri mu ntambara n’umutwe wa TPLF wo mu ntara ya Tigray iri mu Majyaruguru.

Leta iherutse gusaba abaturage bose babyifuza kandi bafite imbaraga kwiyandikisha kugira ngo bajye gufasha igisirikare guhangana na TPLF.

Abanyeshuri bahagaritse amasomo, bazifashishwa mu gusaruro imyaka abo baturage basize badasaruye ubwo bemeraga kujya gufasha igisirikare.

Guhera mu cyumweru gishize Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed na we yagiye gufasha ingabo ku rugamba. Kugeza ubu igisirikare cya Leta kimaze kwigarurira imwe mu mujyi yari iri mu maboko y’inyeshyamba.

Amashuri yisumbuye yabaye afunzwe ngo hasarurwe imyaka y'abagiye ku rugamba
Amashuri yisumbuye yabaye afunzwe ngo hasarurwe imyaka y'abagiye ku rugamba